RFL
Kigali

Umuhanzi King Boy yasohoye amashusho y’indirimbo ‘FM ya Hip Hop’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/01/2019 9:46
0


Umuhanzi King Boy Ngomijana yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘FM ya Hip Hop’ yuzuyemo amagambo ahishura inyota afitiye urugendo rw’iterambere.



King Boy  uzwi mu ndirimbo ziri mu Njyana ya Hip hop, muri iyi ndirimbo ye nshya yanyujijemo ubutumwa bugaragaza ko asonzeye kwamamara. Avuga ko yifuza kugaragaza itandukaniro riri hagati y’injyana ya Hip Hop n’izindi njyana.

Wumvise iyi ndirimbo ‘Fm’ bwa mbere ahari watekereza ko uyu musore yashatse kuvuga FM ya Radiyo, gusa uko ugenda uyumva usangamo amagambo abisobanura, agaruka cyane ku tsinda ryakanyujijeho mu karere ka Rubavu bitwa Abami ku kirwa ariko ritakibaho.

Munyikirizo y’iyi ndirimbo, gira ati” Ndashaka Fm nyuma yo gukora ino track, ndashaka Fm mbere yo gukora zino hit, ndashaka fm nshuti zanjye nimutuze ndashaka fm (……).

Ubusanzwe  Nizeyimana Placide [King Boy] Ngomijana mu ndirimbo ze yibanda ku butumwa bufasha umuryango Nyarwanda na cyane ko ngo kubwe yumva umuhanzi uwari we wese agomba kubaka imbaga z’abumva indirimbo ze.

Mu kiganiro na INYARWANDA, King Boy yagize ati "Umuhanzi ni nk’umuhigi kuko agomba kuba intumwa ya rubanda akavugira uwo ari we wese. Muri iyi ndirimbo rero nashatse kumvikanisha aho nshaka kugera ndetse n’aho nshaka kugeza umuziki nyarwanda muri rusange”.

King Boy yakomoje kuri bamwe mu bahanzi bakanyujijeho mu karere ka Rubavu  ariko batakivugwa ashimangira ko we azageza kure umuziki w’abanyarwanda. Yagize ati "Twese tuzi abami ku kirwa bari barafashe Fm ariko ubu ntiwabumva kubera ko wenda haribyo batujuje njye rero nje ngambiriye guhindura byinshi muri Hip Hop yacu muri rusange”.

‘FM’ n’indirimbo y’umuhanzi yakozwe na Nexus P muri Home Music mu buryo bw’amajwi ndetse n’uburyo bw’amashusho, nyuma yo gukora iyi ndirimbo uyu musore yatangaje ko ibikorwa bikomeje harimo no gutegura uko yayigeza ku bakunzi be bari mu bice bitandukanye i Rubavu n’ahandi mu gihugu.

 AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FM' YA KING BOYNGOMIJANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND