RFL
Kigali

FOOTBALL: Haravugwa iki ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/01/2019 10:38
1


Mu gihe imikino ibanza ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yabaye ihagaze bitewe n'uko ari ikiruhuko cy’imikino ibanza, amakipe ari muri gahunda yo kwiyubaka agura abakinnyi ari nako abandi bava mu makipe bajya mu yandi, abandi bongera amasezerano.



Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe amwe mu mazina ari kugarukwaho cyane ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda yaba abari kuva mu makipe bagana mu yandi imbere mu gihugu cyangwa abava mu Rwanda bagana hanze y’umugabane wa Afurika.

Duhereye muri Rayon Sports, kuri ubu iyi kipe irimo amakuru ajyanye n’isoko ry’abakinnyi kuko bamaze kongera kumvikana na Jonathan Raphael Da Silva nyuma y'uko bari bamaze amasaha 48 batandukanye ariko ku mugoroba w’uyu wa Mbere bongeye baricara basinyana amasezerano y’amezi atandatu bivuze ko azamugeza ku mpera z’umwaka w’imikino 2018-2019.


Jonathan Raphael Da Silva ubu yongeye kuba umukinnyi wemewe wa Rayon Sports

Kuwa Gatanu tariki 25 Mutarama 2019 uyu mugabo ukomoka muri Brazil yari yavuze ko atakiri kumwe na Rayon Sports bitewe n'uko ibyo bari bumvikanye batabyubahirije ndetse bakaba bamurimo imishahara y’amezi abiri, ibintu byari bivuze ko kuva yaza atarahembwa.

Muri Rayon Sports kandi baherutse gusezerwa na Bimenyimana Bonfils Caleb wagiye ku mugabane w’i Burayi muri Letonie mu ikipe ya RIGA FC, ikipe bivugwa ko azakinamo igihe gito agahita agana mu gihugu cy’u Budage.

Tariki 17 Mutarama 2019 ni bwo Rwatubyaye Abdul yafashe indege agana muri Turkia aho yari asanze ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia. Gusa kuri ubu hari amakuru avuga ko uyu musore ashobora kugaruka mu Rwanda bitewe n'uko ibyo bamusaba yumva atabibasha.


Rwatubyaye Abdul ashobora kugaruka muri Rayon Sports

Amwe mu makuru avugwa kuri Rwatubyaye Abdul n'uko ikipe ya FC Shkupi yamusabye ko yayikinira amezi atandatu ku buntu nyuma ikazamugurisha mu yindi kipe akaba aribwo yazabona amafaranga ndetse na Rayon Sports ikagira icyo ibona. Ibi ngo Rwatubyaye yababwiye ko atabyemera ndetse ko yiteguye gusubira mu Rwanda mu gihe baba batisubiyeho.

Ikipe ya Kirehe FC kuri ubu yamaze kugeza umubare w’abakinnyi babiri bashya mu myiteguro y’imikino yo kwishyura. Kirehe FC yabanje gusinyisha Mutabazi Jean Paul wahoze ari umunyezamu wa Miroplast FC mbere yo kuzana Bugingo Samson umukinnyi wo hagati wahoze muri Espoir FC. Aba basore bombi basinye amasezerano y’amezi atandatu (6).


Bugingo Samson wahoze muri Espoir FC yasinye muri Kirehe FC

Mugisha Francois Master umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports akaba ari mu mwaka we wa nyuma muri iyi kipe, biravugwa ko nta gihindutse agomba kuzajya mu gihugu cy’u Budage mu igeragezwa mu ikipe yo mu cyiciro cya gatatu n'ubwo ikipe ya Rayon Sports itahise yihutira kumurekura bitewe n'uko amafaranga ikipe imushaka yatanze Rayon Sports itayemeye.

Kuri ubu Mugisha Francois Master ategereje ko umwaka 2018-2019 w’imikino urangira bityo akaba yagenda yigurishije nk’umukinnyi udafite ikipe (Free-Agent).


Mugisha Francois Master umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports

Runanira Hamza myugariro w’ikipe ya FC Marines ari mu bakinnyi bakina inyuma bari ku rutonde rw’abakinnyi bifuzwa na Rayon Sports mu gihe Rwatubyaye Abdul yaba atagarutse mu bwugarizi bw’iyi kipe. Runanira ni umukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi muri Marines FC, ikipe yagezemo avuye muri La Jeunesse.


Runanira Hamza (14) ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports ifite muri gahunda

Undi mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi wifuzwa na Rayon Sports ni Iragire Saidi wa Mukura Victory Sport. Iragire aba-Rayon Sports bifuza ko mu gihe baba bakomeje kugira umubare muto w’abakina inyuma bahita bamwitabaza akaza kuziba icyuho.


Iragire Saidi ku mupira akaba umukinnyi uri mu mibare ya Rayon Sports

Nyuma y'uko ikipe ya APR FC ishobora gutandukana na Imanishimwe Emmanuel ndetse na Ombolenga Fitina, kuri ubu amakuru ahari avuga ko abayobozi b’iyi kipe batangiye gahunda yo kurambagiza abakinnyi bazabasimbura.

Ku ikubitiro, Muvandimwe Jean Marie Vianney ukina inyuma ibumoso muri Police FC ari ku rutonde rw’abakinnyi APR FC itekereza ko yazasimbura Imanishimwe Emmanuel mu gihe Rugirayabo Hassan ukina inyuma iburyo muri Mukura Victory Sport yaza muri APR FC akabasimburira Ombolenga Fitina.


Muvandimwe Jean Marie Vianney ari mu mibare ya APR FC


Mu mibare ya APR FC harimo Rugirayabo Hassan ukina iburyo ahagana inyuma muri Mukura VS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Magaramba5 years ago
    Nibabatuzanire duhangane nagasenyi





Inyarwanda BACKGROUND