RFL
Kigali

Perezida wa Sena Bernard Makuza yifatanyije n'abaturage bo ku Nkombo mu muganda rusange-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/01/2019 3:24
0


Ni igikorwa cy'umuganda wo gusoza ukwezi kwa Mutarama aho abayobozi b'inzego zitandukanye zaba iz'ubuyobozi ndetse n'iz'umutekano bahuriye mu gikorwa cyo kubaka ibyumba by'amashuri biri kubakwa mu kigo cy'amashuri cya GS Bugumira mu kagali ka Kamagimbo mu murenge wa Nkombo.



Mu ijambo ry'umuyobozi w'akarere ka Rusizi Kayumba Ephraim yashimye ibikorwa Leta y'u Rwanda imaze kugeza ku baturage barenga ibihumbi 19 batuye muri uyu murenge wa Nkombo ari nawo murenge uherereye hagati mu kiyaga cya Kivu. Umuyobozi w'intara y'uburengerazuba Manyantwali Alphonse yavuze ko ashimira abaturage batuye muri iki kirwa.

Mu myaka yashize uyu murenge wagiye ugaragaramo guhezwa ubu abanyenkombo barabyina nyuma yo guhabwa umuriro unyuze hejuru ya Kivu ndetse no kuba batakinywa cyangwa ngo bakoreshe amazi y'ikiyaga cya Kivu bakavuga ko hari aho bageze ariko bakavuga bagifite ikibazo cy'uko nta Ambulance itwara abarwayi ndetse bagasaba isoko rusange.

Nyandwi Theophile umuturage waha kunkombo yabwiye inyarwanda ko banyotewe n'ibikorwa remezo bindi ati"Twasabye isoko kuko bibangamira abaturage bo mu Majyepfo bajya mu Majyaruguru muduhe isoko n'umuhanda."


Bernard Makuza mu muganda rusange ku Nkombo

Mu ijambo rya Perezida wa Sena, Bernard Makuza yavuze ko ibyakozwe ari byo byinshi avuga ko ibyo aba baturage babajije ari utuntu duto kandi ko ibyo Perezida bamubajije mu mushyikirano ndetse ko bigiye gusubizwa kuko inteko izabikurikirana. Yashimiye abatuye muri iki kirwa cya Nkombo ndetse anasaba aba baturage kurinda ibyagezweho no kubibungabunga.

Nkombo ni wo murenge wa mbere mu Rwanda umaze kugira abaturage benshi bafite umuriro mwinshi aho 52% bafite umuriro  utuwe n'imiryango 3260 uri kubuso bwa kirometero kare  29,7 harimo 22,7km kare by'ubutaka ndetse nizindi 7zigizwe n'amazi abaturage bose batunzwe n'uburobyi mu kiyaga cya Kivu.


Abaturage bitabiriye ku bwinshi

Francois Nelson Junior NIYIBIZI/Inyarwanda.com ku Nkombo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND