RFL
Kigali

HEROES CUP 2019: Rayon Sports yatsinze Etincelles FC, Bimenyimana Bonfils Caleb asezera abafana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/01/2019 21:49
3


Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0 mu mukino wabo wa mbere w’irushanwa ry’Intwari 2019 waberaga kuri sitade ya Kigali ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019.



Sarpong Michael yafunguye amazamu ku munota wa 15’ mbere y'uko Bimenyimana Bonfils Caleb atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 76’ w’umukino.

Sarpong Michael yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports


Bimenyimana yishimira igitego

Nyuma yo gutsinda iki gitego, Bimenyimana Bonfils Caleb yakishimiye mu buryo bugaragariza abafana ba Rayon Sports ko abasize batazongera kumubona akinira iyi kipe yambara umweru n’ubururu bitewe n'uko agiye gushakira ubuzima ku mugabane w’i Burayi.


Bimenyimana Bonfils Caleb asezera abafana

Wari umukino utoroshye kuko n'ubwo Etincelles FC yatsinzwe yagerageje gukina umupira wayo wihuta n'ubwo nta buryo bunoze bw’igitego babonye ngo babushyire mu izamu.


Abakinnyi ba Rayon Sports 


Tuyisenge Hackim Diemme yakinnye mu mutima w'ubwugarizi

Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports yari yahisemo gukoresha abakinnyi benshi basanzwe bakina hagati mu kibuga kuko abarimo; Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha Francois Master, Donkor Prosper Kuka na Bukuru Christophe bose bari mu kibuga.



Wari umukino wuzuyemo amahane ku mpande zombi

Nduhirabandi Abdoulkalim bita Coka umutoza mukuru wa Etincelles FC yari yateguye uburyo bw’imikinire ubona ko ashaka ko imipira myinshi ica mu mpande ndetse abakinnyi be bo hagati bakagerageza kwihutisha umukino. Muri gahunda yo gukomeza ubwugarizi, Tuyisenge Hackim bita Diemme usanzwe hagati mu kibuga yari yagarutse inyuma mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Iddi Djumapili.






Abafana ba Rayon Sports baraye neza

Mu gusimbuza ku ruhande rwa Rayon Sports, Mugisha Francois Master byabonekaga ko atari mu mukino yaje gusimburwa na Mugisha Gilbert, Ndayisenga Kevin asimbura Bukuru Christophe. Ku ruhande rwa Etincelles FC, Niyibizi Ramadhan yahaye umwanya Uwimana Gulaib naho Nduwimana Michel asimburwa na Hatungimana Yannick umukino ugeze mu mahina.

Abakinnyi babanje mu kibuga:


Rayon Sports XI: Mazimpaka Andre (GK, 30), Iradukunda Eric Radou 14, Irambona Eric Gisa 17, Manzi Thierry (C,4), Habimana Hussein 20, Niyonzima Olivier Sefu 21, Mugisha Francois Master 25, Donkor Prosper Kuka 8, Bimenyimana Bonfils Caleb 7, Bukuru Christophe 18 na Sarpong Michael 19.


Etincelles FC XI: Nsengimana Dominique (GK,32), Mumbele Saiba Claude (C,13), Akayezu Jean Bosco 7, Nahimana Isiaq 11, Tuyisenge Hackim 8, Turatsinze Heritier 16, Niyibizi Ramadhan 26, Djumapili Iddy 14, Ngabo Mucyo Fred 6, Nduwimana Michael 10, Hakizimana Abdou Kalim 25.


Abasifuzi n'abakapiteni


Habimana Hussein (20) mu kirere ashaka umupira




Akayezu Jean Bosco (7) ashaka aho yanyuza umupira




Habimana Hussein (20) akurikiwe na Mumbele Saiba Claude (13)

Dore uko umunsi wa mbere warangiye:

-AS Kigali 1-0 APR FC

-Rayon Sports 2-0 Etincelles FC

PHOTOS: Saddam Mihigo (INYARWANDA.COM)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iradukunda onesmo5 years ago
    rayon sports turayikunda cyane! ahubwoniharebwe icyakorwa kugirango tugumane abakinnyi bacyu kuko bamazekumenyerana.
  • Promesse MAHORO5 years ago
    Rayon sport tuyirinyuma naho bonfis caleb azahahe aronke nkatwe nkabafana ba rayon turamukunda cyane.
  • Ishimwe Yarakoze Seti Kefa5 years ago
    twifurije amahirwe masa caleb





Inyarwanda BACKGROUND