RFL
Kigali

"Akanyuma hoya winyima akanyuma..." Kid Gaju mu ndirimbo ye nshya yise 'Akanyuma' -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/01/2019 15:19
0


Kid Gaju umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki w'u Rwanda, waherukaga gukora indirimbo Kami yakoranye na The Ben ikamamara ku rwego rwo hejuru kuri ubu yamaze gushyira hanze indi ndirimbo yise 'Akanyuma' yaje ikurikira 'Aho' ariyo yaherukaga.



Kid Gaju mu minsi ishize usa n'uwari wagabanyije imbaraga mu muziki kuri ubu ahamya ko 2019 ari umwaka agiye gukoramo cyane kandi yizeye ko azagiramo ibihe byiza. Aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda, Kid Gaju yagize ati "Ndumva nta byinshi navuga gusa uyu mwaka ndi mubo abantu bategerezaho ibikorwa byinshi bya Kid Gaju kuko nzi ko hari byinshi mbahishiye kandi banyizere."

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA KID GAJU 'AKANYUMA'

Kid Gaju avuga ko indirimbo ye nshya 'Akanyuma' yasohotse mbere gato y'uko ayikorera amashusho nayo ateganya gukora mu minsi mike iri imbere. Usibye iyi ndirimbo ariko Kid Gaju ahamya ko afite indi mishinga myinshi y'indirimbo ari gukoraho ku buryo mu minsi iri imbere abanyarwanda bazumva imirindi ye muri muzika y'u Rwanda.

Iyi ndirimbo nshya ya Kid Gaju yakozwe mu buryo bw'amajwi na Pastor P uyu akaba umwe mu bagabo b'abahanga mu gukora no gutunganya indirimbo z'abahanzi b'abanyarwanda.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA 'AKANYUMA' KID GAJU YASHYIZEHANZE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND