RFL
Kigali

VOLLEYBALL: UTB VC yanyagiye REG VC, APR VC itanga ubutumwa kuri Gisagara VC mu mikino y’Intwari 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/01/2019 11:07
1


Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 25 Mutarama 2019 byari amateka muri sitade nto ya Remera ubwo hatangiraga imikino y’irushanwa ry’Intwari 2019. UTB VC yanyagiye REG VC amaseti 3-0, APR VC itsinda Gisagara VC amaseti 3-1.



Umukino wa REG VC na UTB VC bimaze kumenyerwa ko ari isibaniro ry’ibigugu (Derby), kuko ari amakipe yombi arimo abakinnyi bafite amazina akomeye ndetse banakinira ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball.

UTB VC yari ifite abakinnyi barimo; Mahoro Ivan, Sibomana Placide Madison, Mutuyimana Aimable wahoze ari kapiteni wa REG VC, Sibomana Jean Paul, Niyogisubizo Samuel bita Taison, umukinnyi wafashije cyane UTB VC kubona amanota akenewe muri uyu mukino cyane ubwo REB VC yabaga ishatse kubajya imbere.


UTB VC imaze kuba ubukombe muri Volleyball

REG VC itozwa na Mugisha Benon afatanyije na Peter Kamasa bari bafite abakinnyi barimo Ndamukunda Flavien, Kwizera Pierre Marshal, Mukunzi Gasarasi Christophe, Cyusa Jacob na Ntagengwa Olivier nk’abakinnyi basanzwe bafasha ikipe y’igihugu.


Kawuberi umufana ukomeye wa UTB VC 

Ihuriro ry’ibi bigugu ryatangiye UTB VC yerekana ko ifite amahirwe yo gutsinda umukino kuko yatsinze seti ya mbere amanota 25 mu gihe REG VC yari igifite amanota 19.

Mu iseti ya kabiri byabaye nk’aho REG VC ishaka kubyura umugara ariko UTB VC ibifashijwemo na Niyogisubizo Samuel Taison baje kuhivana batsinda amanota 25 REG VC igifite amanota 22.

Seti ya gatatu abantu bari muri sitade nto ya Remera bari biteze ko REG VC ishobora kuza yahinduye imikinire bityo ikaba yatuma umukino watindaho gato. Gusa siko byagenze kuko Nyirimana Fidel umutoza mukuru wa UTB VC yazanye amayeri byorohera abakinnyi guhita batsinda seti ya gatatu bafite amanota 25 mu gihe REG VC yari ku manota 19.


Ni umukino uba ukomeye kuko gutsindwa no gutsinda biba ari amateka 

Kuri uyu wa Gatanu kandi abafana ba REG VC n’aba Gisagara VC baraye mu buryo bumwe kuko iyi Gisagara VC nayo imaze kuba inzovu muri Volleyball y’u Rwanda ntabwo byayihiriye kuko yatsinzwe na APR VC amaseti 3-1.  Muri seti enye (4) zakinwe muri uyu mukino, Gisagara yatsinzemo imwe gusa yatangiye umukino (25-21) mu gihe izindi eshatu (3) zatsinzwe na APR VC (25-23, 25-23, 25-20).


Ni umukino UTB VC (Icyatsi) yari ifite mu ntoki

Dore uko imikino yarangiye:

FT: APR VC 3-1 Gisagara VC

Set 1: Gisagara 25-21 APR

Set 2: Gisagara 23-25 APR

Set 3: Gisagara VC 23-25 APR VC

Set 4: Gisagara VC 20 -25 APR VC

 FT: UTB 3-0 REG (25-19, 25-22, 25-19)

Set1: UTB VC 25-19 REG VC

Set2: UTB VC 25-22 REG VC

Set3: UTB VC 25-19 REG VC


REG VC yatsinzwe umukino w'ishiraniro

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • YUSUFU5 years ago
    AMAFOTO NTAGO AMEZENEZA





Inyarwanda BACKGROUND