RFL
Kigali

Haringingo Francis umutoza wa Mukura VS yavuze icyo Police FC yamurushije

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/01/2019 14:08
0


Ikipe ya Police FC yatsinze Mukura Victory Sport ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa cyenda wa shampiyona wakabaye warakinwe kuwa 15 Ukuboza 2018. Kuri ubu Police FC iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 24’ mu mikino 15.



Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura Victory Sport yavuze ko ikipe ye yagerageje kwitwara neza mu gice cya mbere ariko ko mu gice cya kabiri abakinnyi ba Police FC barushije aba Mukura VS imbaraga bityo bikabagora bikarangira batsinzwe umukino.

“Igice cya mbere ni umukino twakinnye turawufatisha neza tujya hejuru tunabona ibitego ariko mu gice cya kabiri habayeho kubura imbaraga ku bakinnyi banjye bamwe na bamwe basa n’abantu bari barushye. Nyuma ikipe ya Police FC ibyungukiramo idushyiraho ingufu ibona igitego. Igice cya kabiri badushyizeho imbaraga baturusha ingufu z’umubiri. Niyo mpamvu twatsinzwe umukino”. Haringingo


Haringingo Francis Christian umutoza wa Mukura VS

Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Hakizimana Kevin bita Pastole wahoze muri Mukura VS ubwo yinjizaga penaliti yavuye ku ikosa Hatungimana Basile myugariro wa Mukura VS yakoreye kuri Jean Paul Uwimbabazi ubwo yari ageze mu rubuga rw’amahina. Hakizimana Kevin yaje kwinjiza iyi penaliti ku munota wa gatandatu w’umukino (6’).


Nshimirimana David ku mupira akurikiwe na Songa Isaie

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Nshimirimana David myugariro wa Mukura VS akoresheje umutwe ku munota wa cumi (10’). Mukura kandi yunzemo ikindi gitego ku munota wa 26’ gitsinzwe na Cyiza Hussein kapiteni w’iyi kipe. Ndayishimiye Antoine Dominique yaje gutsinda igitego cyo kwishyura cya Police FC ku munota wa 49’ mbere y'uko Mushimiyimana Mohammed yungamo igitego cy’intsinzi ku munota wa 65’ w’umukino.


Iddi Saidi Djuma ashoreye umupira

Igice cya kabiri Mukura VS yagitangiye iri imbere n’ibitego 2-1. Ibi Haringingo avuga ko abakinnyi be biyizeye cyane bigatuma biyibagiza ko hakiri iminota myinshi bityo Police FC ikabiba umugono.

“Navuga ko habayeho kwiyizera gukabije. Ikipe ya Police FC yabanje kwizera ko bishoboka ko batwishyura bakanadutsinda hanyuma natwe turijajara turakina tuzi ngo umukino warangiye, biza kurangira twisanze bitagikunze ko twagaruka mu mukino”. Haringingo.



Haringingo avuga ko abahungu be bageze aho bakagira imbaraga nke


Ntahobari Asman Moussa mu kirere nyuma yo gusimbura Cyiza Hussein

Mukura Victory Sport ni ikipe iri kuvugwamo ibibazo by’amikoro bitewe nuko bamaze amezi ane badahembwa. Haringingo avuga ko bidafite icyo bitwaye abakinnyi kuko bakora uko bashoboye bagahatana kuko ngo n’ubuyobozi bw’ikipe bukora uko bushoboye abakinnyi bagakemura bimwe mu bibazo.


Iragire Saidi asimbuka na Ndayishimiye Antoine Dominique


Eric Ngendahimana kapiteni wa Police FC yotsa igitutu Iddy Said Djuma wari ufite umupira

Mukura VS yatsinzwe ikirarane cya mbere muri bitanu yari ifite. Kuri ubu iyi kipe y’i Huye ikaba isigaje gukina imikino ine (4) y’ibirarane.


Abasimbura ba Mukura Victory Sport

Dore imikino y’ibirarane Mukura VS isigaje:

Tariki 27 Mutarama 2019

-Mukura Victory Sport vs Amagaju FC (Stade Huye, 15h30’)

Tariki 30 Mutarama 2019

-Musanze FC vs Mukura VS ( Ubworoherane, 15h30’)

Tariki ya 4 Gashyantare 2019

-Mukura Victory Sport vs Etincelles FC (Stade Huye, 15h30’)

Tariki ya 7 Gashyantare 2019

-Gicumbi FC vs Mukura Victory Sport (Gicumbi, 15h30’)


Uva iburyo: Haringingo Francis umutoza mukuru, Rwaka Claude (hagati) umutoza wungirije na Mugabo Alex (Ibumoso) umutoza w'abanyaezamu

Abakinnyi ba Mukura VS bishyushya mbere y'amasegonda macye ngo umukino utangire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND