RFL
Kigali

Itsinda Country Legends rigizwe n'abasore 6 rigarukanye ingamba nshya nyuma y'igihe kinini ryari rimaze ricecetse

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/01/2019 10:15
0


Country Legends ni itsinda rigizwe n'abasore ba 6 baririmba indirimbo zihimbaza Imana ariko bakibanda cyane ku njyana ya Country. Nyuma y'igihe kinini iri tsinda ryari rimaze ritumvikana, kuri ubu ryamaze kugaruka ndetse rigiye kujya rikora igitaramo buri kwezi.



Itsinda Country Legends ryatangiye umuziki mu mwaka w'2011 muri kaminuza y'u Rwanda i Nyagatare (UR Nyagatare campus) aho aba basore bigiye kaminuza. Kubera ko bagiye basoza kwiga mu myaka itandukanye abandi babona imirimo ahantu hatandukanye, byatumye guhura kwabo bigorana bituma badakomeza gukora nk'ibisanzwe.

Nyuma bose basoje amashuli bagize amahirwe, bose babona imirimo muri Kigali bituma bongera guhura barakora, bakaba barafashe ingamba zo gukora birambuye babifashijwemo na Healing center church na Capital records ari nayo ibakorera ibihangano kimwe n'abandi baterankunga batandukanye. Kuri ubu iri tsinda ryamaze gushyiraho umunsi ngarukakwezi wo kuryamya Imana uzajya uba buri wa 5 wa nyuma w'ukwezi.

Rukundo Eric umuyobozi wa Country Legends akaba na producer wabo yabwiye Inyarwanda.com ko uwo munsi uzajya uba urimo ibikorwa bitandukanye birimo; Kuramya no guhimbaza Imana byimbitse, Gusangira Ijambo ryimana, Gusangira ubuhamya, Gusengera abafite ibibazo bitandukanye cyangwa abarwayi, Guha abahanzi bakizamamuka n'abasanzwe bazwi umwanya wo kumurika ibihangano byabo bishya byasohotse (Audio na Video) n'ibindi byinshi ndetse barateganya ko hazajya habamo no gusangira amafunguro mu minshi iri imbere mu rwego rwo gufasha abantu gusabana n'Imana nabo hagati yabo ndetse no gusoza ukwezi bashima Imana.

Ku nshuro ya mbere hateguwe amakesha (overnight) izaba taliki 25 Mutarama 2019 saa tatu z'ijoro mu rusengero rwa Healing Center Church i Remera. Hazaba hari Country Legends, Dinah Uwera, Healing Center Worship team, Yael wo muri Kingdom of God Ministries n'abandi barimo Nicole, Olivier n'abapasiteri batandukanye. Umuvugabutumwa azaba ari Pastor Tom Gakumba naho umuyobozi w'iyo gahunda ni Pastor John Kaiga.

Abagize iryo tsinda kandi basanzwe ari n'abakozi b'Imana mu nsengero zitandukanye hano muri Kigali. Abagize iri tsinda ni; Eric Rukundo, Rukundo Emmanuel, Enock Ntaganda, Nsengiyumva Richard, nsanzabandi Cloude na Shema Fred. Abo bose ni abaririmyi hakiyongeraho n'abacuranzi Shema Joshua na Kamugisha Nathan. Mu minsi micye ibihangano by'iri tsinda biraba bigeze hanze dore ko birimo gutanywa muri Capital records.


Igitaramo Country Legends bagiye gukora kuri uyu wa Gatanu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND