RFL
Kigali

Police FC yigabanyijeho igitutu itsinda Mukura Victory Sport mu mukino w’ikirarane-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/01/2019 20:52
2


Ikipe ya Police FC yatsinze Mukura Victory Sport ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa cyenda wa shampiyona wakabaye warakinwe kuwa 15 Ukuboza 2018. Kuri ubu Police FC iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 24’ mu mikino 15.



Ni umukino ikipe ya Police FC yakinnye imaze imikino ine idatsinda ngo ibone amanota atatu imbumbe. Byari kuba bibi ku mutoza Albert Mphande iyo atakaza umukino ukomeye nk’uyu nyuma yo kuba yaratsinzwe na APR FC ibitego 2-0 mu mukino uheruka.



Hakizimana Kevin (25) na Muvandimwe JMV (12) bishimira igitego cya mbere

Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Hakizimana Kevin bita Pastole wahoze muri Mukura VS ubwo yinjizaga penaliti yavuye ku ikosa Hatungimana Basile myugariro wa Mukura VS yakoreye kuri Jean Paul Uwimbabazi ubwo yari ageze mu rubuga rw’amahina. Hakizimana Kevin yaje kwinjiza iyi penaliti ku munota wa gatandatu w’umukino (6’).


Abakinnyi ba Police FC bari bakumbuye amanota atatu



Abafana ba APR FC bafanaga Police FC



Ndayishimiye Antoine Dominique ateruwe n'abafana ba Police FC


Muvandimwe JMV ashimira abafana nyuma y'umukino  



Nshimirimana David yishimira igitego cya Mukura VS




Mushimiyimana Mohammed yatsinze igitego cya nyuma cya Police FC



Iyabivuze Osee (22) aguruka na Iragire Saidi (3)

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Nshimirimana David myugariro wa Mukura VS akoresheje umutwe ku munota wa cumi (10’). Mukura kandi yunzemo ikindi gitego ku munota wa 26’ gitsinzwe na Cyiza Hussein kapiteni w’iyi kipe. Ndayishimiye Antoine Dominique yaje gutsinda igitego cyo kwishyura cya Police FC ku munota wa 49’ mbere y'uko Mushimiyimana Mohammed yungamo igitego cy’intsinzi ku munota wa 65’ w’umukino.


Hatungimana Basile yari yabanje mu kibuga akina iminota 45'


Hatungimana Basile yasunitse Jean Paul Uwimbabazi bibyara penaliti


Hakizimna Kevin afashe umupira ajya gutera penaliti

Muri uyu mukino Albert Mphande ntabwo yari afite Peter Otema wagize ikibazo bakina na APR FC, ibi byaje gutuma Hakizimana Kevin abona umwanya kuko we na Jean Paul Uwimbabazi basimburanwaga bakina inyuma y’abataha izamu mu gihe hagati mu kibuga Mushimiyimana Mohammed na Ngendahimana Eric bafatanyaga.



Wilondja Ismael umuzamu wa Mukura VS hari umupira yafashe uramucika Ngendahimana Eric atera mu izamu igitego baracyanga kuko Wilondja yari yasunitswe


Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC


Ivan Minnaert yarebye uyu mukino dore ko yigeze gutoza Mukura VS




Wari umukino w'ingufu kandi wihuta ku mpande zombi


Uwimbabazi Jean Paul (7) ashaka inzira

Haringingo Francis umutoza wa Mukura VS yari yazanye Iddy Saidi Djuma akina inyuma y’abataha izamu kuko atakinnye abanzamo ku mukino wa Al-Hilal, aha yari yaje akina mu mwanya wa Ndayishimiye Christophe mu gihe Hatungimana Basile yaje inyuma ibumoso agakina iminota 45’ abanziriza Mutijima Janvier waje kumusimbura mu gice cya kabiri.

Abasesenguzi bari biteze ko ikipe ya Police FC iza kuganzwa hagati mu kibuga siko byaje kugenda kuko Ngendahimana Eric na Mushimiyimana Mohammed baje kubasha guhangana na Munyakazi Yussuf Lule na Duhayindavyi Gael bamaranye iminsi bakorana hagati mu kibuga.




Rugirayabo Hassan (5) ahanganye na Hakizimana Kevin Pastole (25) bahoranye muri Mukura VS



Mukansanga Salima yari umusifuzi wo hagati



Wilondja Ismael umunyezamu wa Mukura VS

Police FC yaje gutabarwa n'uko yari ifite abakinnyi bakina bagana izamu mu gihe Mukura VS bizwi ko ikina neza guhera mu izamu kugera hagati, ikibazo kikaba uburyo bwo gutsinda ibitego bitubutse.







Nduwayo Danny Barthez umunyezamu wa Police FC agira ikibazo


Abakinnyi ba Police FC bajya inama 


Hakizimana Issa Vidic myugariro wa Police FC

Muri uyu mukino, Uwimbabazi Jean Paul, Niyibizi Vedaste yahawe ikarita y’umuhondo cyo kimwe na Nduwayo Danny Barthez ku ruhande rwa Police FC. Hatungimana Basile Fiston wa Mukura Victory Sport nawe yahawe ikarita y’umuhondo.

Mu gusimbuza, Mutijima Janvier yasimbuye Hatungimana Basile Fiston ku munota wa 46’, Cyiza Hussein aha umwanya Ntahobari Asman Moussa ku ruhande rwa Mukura VS mu gihe kuri Police FC, Niyibizi Vedaste yasimbuye Uwimbabazi Jean Paul, Hakizimana Kevin asimburwa na Songa Isaie mu gihe Ndayisaba Hamidou yasimbuye Iyabivuze Osee.


Uwimbabazi Jean Paul aguruka ashaka umupira 


Ndayishimiye Antoine Dominique (14) ku mupira ashaka inzira 


Duhayindavyi Gael aguruka ashaka uko yakiza izamu rya MVS

Abakinnyi babanje mu kibuga:


Police FC XI: Nduwayo Danny Barthez (GK,1), Ishimwe Issa Zappy 26, Muvandimwe JMV 12, Hakizimana Issa Vidic 15, Manzi Huberto Sinceres 16, Eric Ngendahimana (C,24), Uwimbabazi Jean Paul 7, Mushimiyimana Mohammed 10, Hakizimana Kevin Pastole 25, Iyabivuze Osee 22, Ndayishimiye Antoine Dominique 14.


Mukura VS XI: Wilonda Ismael (GK,22), Hassan Rugirayabo 5, David Nshimirimana 16, Iragire Saidi 3, Hatungimana Basile Fiston 26, Gael Duhayindavyi 8, Munyakazi Yussuf Lule 20, Iddy Said Djuma 24, Cyiza Hussein (C,10), Bertrand Iradukunda 17, Twizerimana Onesme 9.


Abafana ba Police FC baraye neza 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyarukumbuzi Andre5 years ago
    Mukomerezaho mukomeze muduhe za update nziza murakoze
  • Eric.RIZINJIRABAKE5 years ago
    Porise.idukoreye.icyinucyi.zima.nka.twe.aba.APERR!





Inyarwanda BACKGROUND