RFL
Kigali

Kicukiro: Abakobwa bagarukiye ‘Semi-final’ ya Miss Rwanda 2019 basuye banaremera umubyeyi warokotse Jenoside

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2019 18:28
0


Abakobwa 17 bagarukiye muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa Miss Rwanda 2019 bimbubiye mu cyiswe ’17 Girls of Destiny’ basuye banaremera, Nyirabukara Pascasie, umukecuru w’incike ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utuye mu karere ka Kicukiro.



Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kane tariki 24 Mutarama 2019, mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ni mu Murenge wa Gahanga, Umudugudu Nyakagoma, Akagari ka Kagasa. Uko ari 17 bose ntibabonetse; habonetse barindwi. 

Basuye umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamuha, ibiribwa, imiti y’inkorora ifite ubushobozi buruta iyo yari asanzwe akoresha n’ibindi byinshi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Solange Umunyana, 'Counselor' muri AVEGA na FARG, yabwiye INYARWANDA ko uyu mubyeyi wahawe ubufasha asanzwe aba mu rugo wenyine. Avuga ko kumutoranya bashingiye kuba ari mu zabukuru kandi agahora arwaragurika, ikindi n’uko abana afite batabasha kumufasha bitewe n’uko nta bushobozi.  

Yakanguriye urubyiruko n’abandi bafite ubushobozi kwegera abatishoboye bakabafasha, kuko bituma bumva banezerewe kandi baguwe neza.

Mu ijwi ritumvikana neza, uyu mubyeyi urangwa n’urugwiro, yavuze ko yishimiye gusurwa n’abana be, ahamya ko ‘U Rwanda rugifite abakobwa beza kandi bafite umuco’. Florence, umukobwa w’uyu mubyeyi, yavuze ko bishimiye inkunga bahawe. Ngo imyaka 25 ishize ari umupfakazi ariko ngo ni ubwa mbere asuwe n’abantu benshi bagahuza urugwiro.

Abakobwa bagarukiye 'semi-final' ya Miss Rwanda basuye umubyeyi warokotse Jenoside.

Mutoni Queen Peace uhagarariye aba bakobwa yatubwiye ko igikorwa bagitekerejeho nyuma yo kuva mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Avuga ko nta nkunga ahubwo bakusanyije mu bushobozi bwawo. 

Yagize ati “Nta nkunga yo kuruhunde twabonye…Twavuyemo turi 17 kandi twese dufite imishinga itandukanye, twasanze rero tugomba gukomeza kuyikora. Twabonye umwe ku giti cye ntaho yakwigeza, twishyize hamwe mu bushobozi bwacu dushaka abo gufasha,”

Yavuze ko begereye ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro babagezaho igitekerezo cy’uko bashaka gufasha, hanyuma ubuyobozi bw’akarere bubashakira uwo gufasha. Ati “Twegereye ubuyobozi bw’akarere dukorana na Avega hanyuma baduha uwo gufasha ariwe uyu mubyeyi w’imyaka 98,”    

Queen avuga ko bafite n’ibindi bikorwa byinshi bazakora mu minsi iri imbere.Yongeyeho ko bateganya no ‘gukora ihuriro rizajya rifasha mu bijyanye no kwamamaza’, ‘kwifashishwa mu birori’, ‘mu bukwe’ n’ibindi byinshi bagamije kubone amafaranga yo gukoresha mu mishinga yabo.

Uyu muburyo wasuwe n'aba bakobwa afite abana babiri b’abakobwa, abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, ndetse hari inkunga agenerwa na Leta y’u Rwanda.

Kuya 06 Mutarama 2019 nibwo abakobwa 17 bakuwe muri Miss Rwanda, abandi 20 bakomereza mu mwiherero w’irushanwa Miss Rwanda 2019.

AMAFOTO:

Aba bakobwa biyemeje gukora ibikorwa by'urukundo.

Umucekuru wasuwe.

Mutoni Queen wavuze mu izina rya bagenzi be.

Florance, umukobwa w'umubyeyi wasuwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND