RFL
Kigali

Mu 1984 bwa mbere ikoranabuhanga rya Apple Macintosh ryagiye ku isoko: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/01/2019 11:48
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 4 mu byumweru bigize umwaka tariki 24 Mutarama 2019, ukaba ari umunsi wa 24 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 341 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1835: Abacakara bo mu gace ka Salvador da Bahia muri Brazil bakoze imyigaragambyo, ikaba yarabaye imbarutso yo guca ubucakara mu myaka 50 yakurikiyeho.

1862: Bucharest yagizwe umurwa mukuru wa Romania.

1908: Bwa mbere, urubyiruko rwari ruhuriye mu muryango w’abasikuti (scout), rwihuje bwa mbere mu bwongereza ruhujwe na Robert Baden-Powell, akaba ariwe washinze uyu muryango.

1972: Sgt. Shoichi Yokoi wari ingabo mu gisirikare cy’ubuyapani, yabonywe mu ishyamba rya  Guam ariho yihishe kuva intambara y’isi ya 2 yarangira.

1984: Bwa mbere ikoranabuhanga rya Apple Macintosh ryagiye ku isoko.

Abantu bavutse uyu munsi:

1979: Tatyana Ali, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuhanzikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1979: Leandro Desábato, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine nibwo yavutse.

1983: Shaun Maloney, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ecosse nibwo yavutse.

1984: Paulo Sérgio Moreira Gonçalves, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaportugal nibwo yavutse.

1986: Vieirinha, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaportugal nibwo yavutse.

1986: Michael Kightly, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1987: Luis Suárez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Uruguay nibwo yavutse.

1989: Samba Diakité, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamali nibwo yavutse.

1989: Ki Sung-Yueng, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakoreya y’epfo nibwo yavutse.

1997: Dylan Riley Snyder, umukinnyi wa filime, umuhanzi akaba n’umubyinnyi w’umunyamerika yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1965: Winston Churchill, wabaye minisitiri w’intebe w’ubwongereza, akaba yaranahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yaratabarutse.

1971: Bill W., umunyamerika, akaba umwe mu bashinze umuryango wa Alcoholics Anonymous ukaba ari umuryango uharanira kurwanya ubusinzi yitabye Imana, ku myaka 76 y’amavuko.

1986: L. Ron Hubbard, umunyamerika washinze idini rya Scientology yitabye Imana, ku myaka 75 y’Amavuko.

2006: Chris Penn, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 41 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND