RFL
Kigali

Twizeyimana Martin Fabrice wahoze muri APR FC yasinye muri AS Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/01/2019 18:30
0


Twizeyimana Martin Fabrice wahoze ari umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC kuri ubu yageze muri AS Kigali asinyamo amasezerano y’umwaka umwe n’igice nk’uko byemezwa na Komezusenge Daniel umunyamabanga mukuru w’iyi kipe y’umujyi wa Kigali.



Twizerimana Martin wari umaze umwaka muri APR FC, yayigezemo avuye muri Kiyovu Sport ariko ntibyamubera amahire ko akomezanya n’iyi kipe yambara umweru n’umukara nyuma yo guhura n’ikibazo cy’uburwayi bakamusezerera.


Twizeyimana Martin Fabrice yamaze no kujya mu mwambaro wa AS Kigali

Twizerimana Martin Fabrice abaye umukinnyi wa kabiri AS Kigali isinyishije nyuma ya Nova Bayama watandukanye na Rayon Sports agahita asamirwa hejuru na AS Kigali itozwa na Irambona Masud Djuma. AS Kigali kandi biravugwa ko itegereje undi mukinnyi ugomba kuva muri Gabon mu masaha 48 ari imbere.


Twizeyimana Martin Fabrice ni umukinnyi utari mubi hagati mu kibuga wahoze muri APR FC

Mu mikino 15 ya shampiyona AS Kigali imaze gukina, iri ku mwanya wa gatandatu (6) n’amanota 21 mbere y'uko itangira imikino yo kwishyura iteganyijwe kuva kuwa 18 Gashyantare 2019 ubwo AS Kigali izaba icakirana na Musanze FC kuri sitade Ubworoherane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND