RFL
Kigali

Mu 1986 igihembo cy’icyubahiro mu njyana ya Rock n Roll cyaratangijwe: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/01/2019 11:06
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 4 mu byumweru bigize umwaka tariki 23 Mutarama 2019, ukaba ari umunsi wa 23 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 342 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1556: Mu ntara ya Shaanxi mu gihugu cy’ubushinwa habaye umutingito wahitanye abantu benshi mu mateka y’isi kugeza n’ubu, aho abantu basaga 830,000 bahasize ubuzima.

1849: Elizabeth Blackwell yahawe impamyabumenyi ya doctorat mu buvuzi n’ishuri ry’ubuvuzi rya Geneva ryo mu mujyi wa New York, aba umugore wa mbere ugeze kuri iki cyiciro cy’amashuri muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1937: Mu gihugu cy’uburusiya, abayobozi bo mu nzego zo hejuru b’abakominisiti 17 bageze imbere y’ubucamanza baregwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Joseph Stalin.

1941: Charles Lindbergh yatanze ubuhamya imbere ya congres ya Leta zunze ubumwe za Amerika, ndetse asaba ko Amerika yajya mu mishyikirano na Adolf Hitler.

1950: Inteko ishingamategeko ya Israel yemeje ko umurwa mukuru w’iki gihugu una Yeruzalemu.

1958: Nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage mu gihugu cya Venezuela, uwari perezida w’icyo gihugu Marcos Pérez Jiménez yavuye ku butegetsi ndetse ahita anahunga igihugu.

1963: Intambara yo guharanira ubwigenge bwa Guinnee-Bissau yaratangiye, itangizwa n’ibitero by’umutwe wa PAIGC warwaniraga ubwigenge zitera ingabo za Portugal, I Tite.

1973: Richard Nixon wari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko intambara yo mu gihugu cya Vietnam yarangiye ndetse ko amasezerano y’amahoro yagezweho muri iki gihugu.

1986: Igihembo cy’icyubahiro mu njyana ya Rock n Roll (The Rock and Roll Hall of Fame), cyaratangijwe, gitangira gihabwa abahanzi nka Little Richard, Chuck Berry, James Brown, Ray Charles, Fats Domino, The Everly Brothers, Buddy Holly, Jerry Lee Lewis ndetse na Elvis Presley.

Abantu bavutse uyu munsi:

1901: Arthur Wirtz, Umushoramari mu mikino w’umunyamerika akaba ariwe washinze amakipe ya Chicago Bulls na Chicago Blackhawks nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1983.

1971: Marc Nelson, umuhanzi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Boyz II Men nibwo yavutse.

1981: Sarai, umuraperikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1984: Arjen Robben, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi yabonye izuba.

1986: José Enrique Sánchez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1986: Steven Taylor, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1986: Marc Laird, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ecosse nibwo yavutse.

1988: Alan Power, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ireland nibwo yavutse.

1990: Martyn Waghorn, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1994: Wesley Jobello, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1803: Arthur Guinness, umwenzi w’inzoga w’umunya Ireland akaba ariwe wavumbuye ikinyobwa cya Guiness, yaratabarutse, ku myaka 78 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND