RFL
Kigali

Mupenzi Antoine wishyuza K8 Kavuyo asaga miliyoni 6 agiye kubyutsa iki kibazo nyuma yo kumenya ko uyu muhanzi ari mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/01/2019 11:00
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mutarama 2019 nibwo twabagejejeho inkuru y'uko umuhanzi K8 Kavuyo yaba ari mu Rwanda aho yaje bucece. Aya makuru akigera hanze bamwe mu ba hafi mu nshuti ze batangarije Inyarwanda.com ko koko uyu muraperi ahari, umwe mu bishimiye kubona iyi nkuru ni Mupenzi Antoine.



Umuhanzi K8 Kavuyo ari we Muhire William mu minsi ishize yatsindiwe mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge rwamaze kumukatira igihano cyo kwishyura Mupenzi Antoine Miliyoni zirenga esheshatu kubera gukoresha igihangano cy’undi muhanzi ku buryo bunyuranyije n’amategeko.icyakora nyuma yo gukatirwa adahari uyu mugabo ntabwo yigeze aboneka ngo yishyure aya mafaranga.

Mu mwanzuro w’urubanza Inyarwanda.com dufitiye kopi bagaragaza ko Mupenzi Antoine wareze K8 Kavuyo ari we nyiri indirimbo ‘Igishakamba’ indirimbo K8 yakuyemo amwe mu magambo yasohotse mu ndirimbo ye yise ‘Acapella’. Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge nyuma yo kumva ikirego cya Mupenzi Antoine rwagihaye agaciro ndetse rutegeka K8 Kavuyo kwishyura amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni esheshatu.

Mupenzi

Mupenzi Antoine agiye kubyutsa ibyo kwishyuza K8 Kavuyo...

Igika gisobanura ibyo K8 Kavuyo agomba kwishyura muri uyu mwanzuro w’urubanza kiragaragaza ko K8 Kavuyo agomba kwishyura 5,000,000 frw y’indishyi kubera gukoresha igihangano cy'abandi atabifitiye uruhushya, 500,000 frw y’igihembo cya Avocat, 500,000 frw yo gukurikirana urubanza no kwishyura 50,000 frw y’igarama. Si ibi gusa kuko urukiko kandi rwasabye ko ibihangano byose bya K8 Kavuyo byumvikanamo indirimbo ‘Igishakamba’ biteshwa agaciro bikavanwa ku isoko ry’ibihangano n'ahandi hose yaba ku ma radiyo, televiziyo, imbuga nkoranyambaga n'ahandi hose zishobora kureberwa.

Mu ntangiriro za 2018 Mupenzi Antoine yatangaje ko hashize imyaka irenga ibiri urubanza rurangiye ndetse ko igisigaye ari uburyo bwo kwishyurizwa dore ko bikorwa n'ababifitiye ububasha. Yabajijwe niba K8 Kavuyo mu gihe cy’urubanza yari ahari maze uyu mugabo atangaza ko K8 Kavuyo yohererezwaga imyanzuro y’urukiko yose kuri email ndetse kopi igahabwa umuryango we. Uyu mugabo kandi yahamije ko yabwiwe n'abanyamategeko ko n'ubwo K8 Kavuyo atakwishyurizwa muri Amerika igihe cyose azazira mu Rwanda azishyuzwa aya mafaranga.

Nyuma y'uko abonye inkuru y'uko K8 Kavuyo yaba ari mu Rwanda Mupenzi Antoine yabwiye umunyamakuru ko agiye guhagurukira iki kibazo ndetse ko mu minsi mike baba batangiye inzira z'amategeko ziganisha ku kuba uyu muraperi yakwishyuzwa amafaranga yaciwe n'urukiko. Mupenzi Antoine yagize ati "Sinari nabimenye ko yaje ariko ubwo maze kubibona reka twisuganye n'umunyamategeko wanjye tugiye kubihagurukira ikibazo kizakemurwa uko amategeko abigena."

K8 KavuyoK8 KavuyoK8 Kavuyo

Imyanzuro y'urubanza...

REBA HANO IKIGANIRO MUPENZIANTOINE YIGEZE GUHA INYARWANDA.COM AVUGA KU MAFARANGA YA K8 KAVUYO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND