RFL
Kigali

Polisi y'u Rwanda yakuye urujijo ku byavuzwe ko yafashe umumasayi azunguza yamushyira mu modoka ikanga kwaka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/01/2019 3:04
2


Mu minsi micye ishize mu mujyi wa Kigali humvikanye amakuru avuga ko Polisi yafashe umumasayi arimo kuzunguza, hanyuma Polisi imushyize mu modoka yanga kwaka aho bivugwa umumasayi yari yayiroze. Kuri ubu Polisi yagize icyo itangaza ikura benshi mu rujijo.



Nyuma y’umwaduko w’abakoloni, imyemerere gakondo y’Abanyafurika yagiye itakara, Ubukilisitu bushyirwa ku ibere hirya no hino kuri uyu mugabane, n’u Rwanda tutarwibagiwe. Hejuru ya 90% by’Abanyarwanda b’uyu munsi ni Abakilisitu, umubare muto usigaye ni Abasilamu hamwe n’abandi bake bafite imyemerere gakondo, badakozwa iby’insengero, kiliziya n’imisigiti.

Mu badafite imyemerere gakondo, harimo abemera ko ingufu bita iz’umwijima zikorera mu burozi, ubupfumu, guterekera n’izindi nk’izo zibaho, abandi bakavuga ko bene ibyo bitakibaho. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco, ntakozwa ibyo kuvuga ko hari ingufu z’amarozi zishobora guhagarika imodoka, aho abigereranya no kuba nta zabuza imbunda kurasa.


Aba ni bamwe mu bazunguzayi b'abamasayi baba mujyi wa Kigali

Ni nyuma y’aho hakwirakwiye amakuru avuga ko Abamasayi (Maasai), bamwe mu Banyafurika bazwiho kuba batarataye imyemerere yabo gakondo, Polisi itinya kubafata kubera amarozi. Abamasayi ni abaturage biganje muri Kenya yo Hagati n’Iy’Amajyepfo ndetse no mu Majyaruguru ya Tanzania. Kubera imigenderanire y’abatuye Afurika y’Iburasirazuba, no mu Rwanda barahaza.

Mu Mujyi wa Kigali abenshi bagaragara bambaye imyenda irimo amabara yiganjemo umutuku ijya gusa na rumbiya, bacuruza ibikoresho bikozwe mu mpu birimo imikandara, inkweto n’amakofi mu buryo bwo kubizunguza.

Mu cyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye akavideo k’ubuhamya bw’abemeza ko polisi yafashe Umumasayi azunguza, bamushyize mu modoka yanga kwaka. Ngo byasabye ko Polisi irekura uwo mumasayi ‘wazunguzaga’, ari na cyo yari afatiwe, hanyuma ngo akoza akantu ku ipine rya ‘pandagari’ ibona kwaka, ibintu Polisi ivuga ko bitabayeho.

Ako kavideo bivugwa ko kafatiwe i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, Polisi ivuga ko ubuhamya burimo bwo kuba imodoka ya polisi yararozwe ikananirwa kuva aho iri, atari ukuri. Uko ingamba z’ubuyobozi zagiye zikazwa ndetse Polisi ikongerwa mu nzego zifata abazunguzayi, umubare w’abazunguzayi waragabanutse, ariko iby’Abamasayi bikomeza gukurura impaka.

CP Kabera Jean Bosco uvugira Polisi y’u Rwanda, ni umwe mu batiyumvisha ukuntu imodoka yarogwa ku buryo inanirwa kugenda, agasaba n’abandi banyarwanda kutabyizera. Ni mu kiganiro kirambuye yagiranye na IMVAHO NSHYA dukesha iyi nkuru, kuri uyu wa 22 Mutarama 2019, atangira yamaganira kure ibivugwa ko Abamasayi bakora ubuzunguzayi nta nkomyi muri Kigali. Ati, “Ariko Abamasayi mwatwereka aho bacururiza? Abantu bose bavuga ko Abamasayi batajya bafatwa kandi Abamasayi barafatwa.”

Umunyamakuru: Bivugwa ko imodoka yanyu iyo muyishyizemo umumasayi yanga kugenda…

CP Kabera: Ibyo ni ukubeshya, kuba wamubona mu Mujyi tutaramufata, ni nk’uko wahabona Umunyarwanda, nta mumasayi wemerewe kuba umuzunguzayi muri iki gihugu. Ibyo kuvuga ngo bararoga ni ibintu by’imyemerere idafashije rwose ahubwo Abanyarwanda bakwiye kumva ko atari byo, uburozi bwahagarika imodoka ya polisi koko? Ni nko kuvuga ngo hari uburozi bwabuza imbunda kurasa, ibyo se birashoboka?

Hari ikintu gikomeye cyane Abanyarwanda bemereramo cya ‘magie’ cyangwa cy’ubushobozi bw’imbaraga zituruka ku bintu bitazwi, zitari iz’umubiri cyangwa ubwenge cyangwa zitari iz’umutima, icyo kintu twebwe twumva Abanyarwanda badakwiye kucyemera. Mu byo wari umbajije rero, Abamasayi bafatwa nk’abandi bazunguzayi bose, iyo umubonye ni nk’uko wabona n’undi wese polisi itaramugeraho cyangwa ngo imufate, kuko ibyo bintu ni amabwiriza yasohotse y’Umujyi wa Kigali, kandi agomba kubahirizwa.

Nta hantu rero bari wenda ngo barahibumbiye cyangwa baragenda ngo nta muntu ubakoraho. N’uriya wa Nyabugogo yarirukanse abonye abapolisi, iyo aza kuvuga ngo aremerewe yakaje bakaramukanya bakaganira cyangwa akanavuga ngo reka mbacuruzeho ibi bintu, ntabwo ari byo rero.

Icya kabiri, ku bintu byerekeye imbaraga zidasanzwe zo rwose numva ahubwo mu itangazamakuru mukwiye kubikangurira Abanyarwanda ko izo mbaraga ntaho ziba. Ibintu byo kwemera mu bintu by’amarozi, ibintu byo kwemera mu bintu by’imbaraga zidasanzwe utazi aho zituruka, simbizi aho bavuga ko zituruka, twebwe nk’urwego rushinzwe umutekano twumva atari byo, bikwiye no kwamaganwa abantu bakabyumva gutyo.

Umunyamakuru: Bivugwa ko Umumasayi hari ikintu yakubise ku ipine imodoka ya polisi ibona kugenda, mu yandi magambo muravuga ko ibyo bitabayeho?

CP Kabera: Icyo nakubwira ni uko iriya modoka yari yagize akabazo ka tekinike, bahamagara hano muri logistics (mu ishami rishinzwe ibikoresho) ya Polisi, barabahamagara ngo baze bite kuri iyo modoka isubire mu kigo cyangwa mu kazi, mu gihe abapolisi bari aho rero haje Umumasayi agenda, Umumasayi ababonye abapolisi aravuga ati ‘barampiga’ arirukanka, nta kindi kintu.

Ntibamufashe, nta kintu bamufatanye, ntibamushyize mu modoka, n’ibindi bintu bye ntabyo bashyize mu modoka. Yarababonye arirukanka kuko azi nyine ko bari bumufate, urumva ntabwo bavuga bati ‘turagufashe none imodoka irapfuye tubabarire igende ngo noneho wongere ube n’umuzunguzayi’, nta buzunguzayi ku muntu uwo ari we wese bwemewe hano!

Umunyamakuru: Ubanza impamvu Abanyarwanda bemera ko bishoboka ari uko no mu Rwanda rwo hambere ubupfumu, kuroga byari ibintu bisanzwe, n’ubu biravugwa, bityo uwakumva ko Umumasayi yakoresha uburozi akumva nta gitangaza cyaba kirimo…

CP Kabera: Ariko se niba bibaho, niba afite izo ngufu yazikoresheje akabona andi mafaranga atiriwe azunguza kamambili? Uburyo bagenda ko ujya ubabona bafite ibintu ku rutugu, niba izo ngufu azifite kuki zitamubashisha kubaho neza no kubona andi mafaranga atiriwe agenda afatwa mu muhanda yirukanka ava Kenya cyangwa Tanzania akaza muri iki gihugu? Ntabwo ari byo. Ufite ingufu cyangwa imbaraga zidasanzwe n’uko kuragura n’iyo myemerere bihari, ukwiye kubishakisha ibigutunga bikaba ari byo bigutunga.

Umunyamakuru: Afande, ubu hari sitasiyo ya polisi mushobora kwereka mwahafungiye umuzunguzayi, mukamwerekana abantu bakamubona?

CP Kabera: Kereka niba mushaka ibimenyetso ariko Abamasayi barafatwa, ubu ngira ngo itangazamakuru rikeneye ko umunsi hafashwe Umumasayi wagira ngo ni ikintu gikomeye, tuzabahamagare ngo twamufashe, na bya bintu bye (uburozi) ntibyakoze…

Umunyamakuru: Ubanza gihamya yatuma abantu babyumva neza kuko bavuga ko Umumasayi mudashobora kumufata…

CP Kabera: Ntacyo ubwo tuzakora ikiganiro n’abanyamakuru tubabwire ko twabafashe Abamasayi kuko ni ikintu gikomeye cyane, ariko njyewe ndumva nta kibazo. Gusa byumvikane neza ko ibyerekeye kuvuga ko tubareka bakazunguza uko babyumva, ntabwo ari byo. Ubwo wenda icyo kindi cyo kuvuga ngo niba bafashwe bafungirwa he, icyo cyaba ikindi wenda tukababereka mukababona.

Icyo kibazo cy’Abamasayi tuzareba uko tukigobotora kuko turacyumva ariko rwose nta muntu ukwiye kwemera ibyo byo kuvuga ngo imodoka ya polisi yanze kugenda Umumasayi akubitaho kamambili iragenda. Ntiturabasha kubona amakuru mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri iyi ngingo, ariko nituyabona na yo turayabatangariza. Gusa ikizwi ni uko muri rusange ufashwe akora ubuzunguzayi acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 10, kimwe n’ufashwe amugurira, hagendewe ku mabwiriza y’Umujyi wa Kigali.

RNP

CP Kabera Jean Bosco umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricia, muri Mutarama 2017, yavuze ko gufatira ibihano abazunguzayi b’abamasayi ari ibyo kwitonderwa, avuga ko bizabanza kuganirwaho n’Ambasade y’ibihugu baturukamo. Mu kiganiro Umujyi wa Kigali wagiranye n’abanyamakuru icyo gihe, Muhongerwa yagize ati “Kuko ari abanyamahanga, tuzabyitondera byaba bibaye ikibazo cya dipolomasi (ububanyi n’amahanga). Kuko ari abanyamahanga tuzafatanya n’Ambasade.”

Umujyi wa Kigali wubatse amasoko atandukanye usaba abazunguzayi kuyajyamo bakava mu kajagari ko gucururiza mu muhanda, bamwe bayajyamo bayagumamo ndetse batanga ubuhamya bw’ukuntu kuva mu buzunguzayi byabateje imbere, mu gihe abandi bagezemo bayavamo batayamazemo kabiri, bayashinja ko yubatse ahantu hatari abakiliya.

Ubwo amasoko 12 yubakiwe abahoze mu buzunguzayi yatahwaga mu mwaka wa 2016, ubuyobozi bw’umujyi bwatangaje ko bahawe igihe cy’umwaka cyo gucuruza batishyuzwa imisoro ndetse batishyuzwa ubukode bw’aho bacururiza. Inzego zirimo n’iza gisirikari mu bihe bitandukanye zatangaje ko guca abazunguzayi ari ingenzi mu rwego rw’umutekano kuko ngo uwashaka guhungabanya umutekano ashobora kubihishamo.


Umwe mu bamasayi baba i Kigali,..atunzwe no gucuruza izi nkweto mu buryo buzwi nko 'kuzunguza'

Src: IMVAHO NSHYA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sano Ozil5 years ago
    Hahahahahahahshs mwidusetsa rwose byabaye bose babireba ntimukatugire injiji
  • Dushimimana Enias5 years ago
    Ehe Konumva Abamasayi Arihatar





Inyarwanda BACKGROUND