RFL
Kigali

MISS RWANDA 2019: Umurungi Sandrine wari warurokotse yabaye umukobwa wa gatatu utashye-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/01/2019 20:36
1


Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mutarama 2019 ni umunsi wa gatatu mu minsi itanu ihangayikishije abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019. Muri iyi minsi itanu abakobwa batangiye ari 20 bagomba kujya hasohokamo umwe ku wundi kugeza igihe bazasigarira ari 15 bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda rizatangwa tariki 26 Mutarama 2019.



Ubusanzwe umukobwa wese usezerewe ahita ataha nijoro, icyakora ku mukobwa wa gatatu watashye byari byahinduwe dore ko umukobwa ari we gusa ufite guhitamo igihe atahira yaba ijoro cyangwa mu gitondo. Umurungi Sandrine wasezerewe kuri uyu wa Kabiri yamaze guhitamo ko azataha mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019.

Nk'uko byagenze mu minsi ibiri ishize abakobwa bahawe itegeko ko bagomba gutegura ibintu byabo uko babizanye ku mugoroba batangira gukora ikizamini bahawe kibanze ku buhanzi n'umuco muri rusange.  Akanama nkemurampaka kari kayobowe na Nyirishema Celestin.

Kuri iyi nshuro gahunda yari yahindutse dore ko buri mukobwa umwe ku wundi muri 18 basigaye mu irushanwa yahuye n'ugomba kumuha amanota bakaganira ku nsanganyamatsiko yari yatanzwe. Hatoranyijwe abakobwa 11 basubije neza mu gihe abandi batanu bakomeje ari abatowe cyane kurusha abandi naho umwe agatorwa n'abakobwa mu gihe undi we yahise ataha.

Miss Rwanda

Batanu bakomeje kubera amajwi batoreweho...

Mu bakobwa 11 batsinze ibyo bari babajijwe ni Bayera Nisha Keza, Uwase Muyango Claudine, Gaju Anitha, Tuyishimire Cyiza Vanessa, Mukunzi Teta Sonia, Ricca Kabahenda Michaella, Uwase Sangwa Odille, Inyumba Charlotte, Uwihirwe Yasipi Casimir, Nimwiza Meghan na Murebwayire Irene.

Naho ku rutonde rw’amanota yo kuri SMS, Mwiseneza Josiane yaje imbere n’amajwi 21937, hakurikiraho Uwicyeza Pamela  n'amajwi 18930, Niyonsaba Josiane n'amajwi 18021, Mutoni Oliver n'amajwi 17969 na Teta Mugabo Ange Nicole n'amajwi 17679. Umukundwa Clemence nimero 24 na Umurungi Sandrine na nimero 19 ni bo babiri basigaye bashakishwamo utaha. Umukundwa Clemence yabonye amahirwe yo kuguma mu mwiherero biturutse ku mahitamo y’abandi bakobwa bagenzi be bari kumwe mu mwiherero, btyo bituma Sandrine Umurungi ataha.

Miss Rwanda

Sandrine Umurungi yatashye...

Iki cyumweru cyose ni icya challenges ku bakobwa bahatanira ikamba ari nazo zizajya zivamo ibibazo babazwaho bihesha bamwe gutambuka abandi bagakizwa n, amatora abera kuri terefone (sms voting). Biteganyijwe ko igikorwa cy’amatora kizajya gitangira buri munsi saa mbiri z’umugoroba (20h00) kigahagarikwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba w’undi munsi.

REBA HANO IMIGABO N'IMIGAMBI BYA SANDRINE WASEZEREWE BWA GATATU MURI MISS RWANDA2019







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amiel5 years ago
    Ihangane mama josiani azahakubera kd azatsinda wishime.





Inyarwanda BACKGROUND