Ni kenshi wumva umuntu avuze ko yariye ariko hagashira amasaha menshi acyumva ibiryo bikimurimo akamererwa nabi.
Ubusanzwe kugirango ibyo
wariye bibe bimaze kuva mu gifu, bisaba hagati y’iminota 15 n’amasaha 5. Bityo
hari igihe abantu bakunda kurya nabi bitewe no kutamenya igihe ibyo uriye biri
bumare mu gifu, bikaba byakubangamira mu gihe wari wateganyije ko uri bufatire
irindi funguro.
Izi ni ingero z’ibanze
ngo ubashe gusobanukirwa n’uko wakariye bitewe n’amasaha biri bumare mu nda
yawe.
1.
Inyama z’ingurube: bisaba
nibuze amasaha 5 ngo igifu kibe
kimaze kuzinoza neza ngo zitangire kwinjira mu mubiri.
2.
Amata n’ibiyakomokaho byose :bimara mu gifu nibura amasaha 2 kugirango bibe bitangiye
gukwirakwira mu mubiri.
3.
Ibinyampeke;
Amasaka, Ibigoli,… bisaba nibuze amasaha
2 ngo igifu kibe kimaze kubinoza neza ngo bitangire kwinjira mu bice
bitandukanye by’umubiri.
4.
Inyama z’inkoko:
Bisaba nibuze igihe kiri hagati y’isaha
imwe n’igice n’amasaha 2 ngo igifu kibe kimaze kuzinoza , ubundi umubiri
utangire ukuremo ibiwutunga.
5.
Ibinyabijumba:
Ibirayi, ibijumba … bisaba ko haba hashize iminota
hagati ya 90 na 120 ngo igifu
kibe kimaze kubinoza ngo ahasigaye urura rw’amata tutangire kunyunyuzamo
intungamubiri.
6.
Inyama z’amafi:
Bisaba nibuze iminoto iri hagati ya 45
na 60 ngo igifu kibe kimaze kuzinoza , ubundi umubiri utangire ukuremo
ibiwutunga.
7.
Imboga zitetse:
Ibihaza, Karoti, Ibitunguru bisaba nibuze iminota
40 ngo igifu kibe kimaze kuzinoza neza ngo itangire kwinjira mu bice bitandukanye
by’umubiri.
8.
Imboga rwatsi:
bisaba nibuze hagati y’iminota 30 na 40
ngo igifu kibe kimaze kuziswa ngo zibone uko zitangira gukwirakwira mu mubiri.
9.
Umutobe w’imbuto cyangwa w’imboga: Amatunda, Kaloti nibuze mu minota ibarwa hagati ya 15 na 20 uba umaze gutungana neza mu gifu
kuburyo umubiri watangira gukamuramo intungamubiri.
10. Amazi: Burya iyo unyoye amazi bisaba iminota 0 gusa ngo
atangire akwirakwire mu mubiri wose.
TANGA IGITECYEREZO