RFL
Kigali

Dore inama zagufasha kwirinda kugugarara mu gihe wariye byinshi.

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/01/2019 15:39
0


Ni kenshi wumva umuntu avuze ko yariye ariko hagashira amasaha menshi acyumva ibiryo bikimurimo akamererwa nabi.



Ubusanzwe kugirango ibyo wariye bibe bimaze kuva mu gifu, bisaba hagati y’iminota 15 n’amasaha 5. Bityo hari igihe abantu bakunda kurya nabi bitewe no kutamenya igihe ibyo uriye biri bumare mu gifu, bikaba byakubangamira mu gihe wari wateganyije ko uri bufatire irindi funguro.

Izi ni ingero z’ibanze ngo ubashe gusobanukirwa n’uko wakariye bitewe n’amasaha biri bumare mu nda yawe.

1.      Inyama z’ingurube: bisaba nibuze amasaha 5 ngo igifu kibe kimaze kuzinoza neza ngo zitangire kwinjira mu mubiri.

2.      Amata n’ibiyakomokaho byose :bimara mu gifu nibura amasaha 2 kugirango bibe bitangiye  gukwirakwira mu mubiri.

3.      Ibinyampeke; Amasaka, Ibigoli,… bisaba nibuze amasaha 2 ngo igifu kibe kimaze kubinoza neza ngo bitangire kwinjira mu bice bitandukanye by’umubiri.

4.      Inyama z’inkoko: Bisaba nibuze igihe kiri hagati y’isaha imwe n’igice n’amasaha 2 ngo igifu kibe kimaze kuzinoza , ubundi umubiri utangire ukuremo ibiwutunga.

5.      Ibinyabijumba: Ibirayi, ibijumba … bisaba ko haba hashize iminota hagati ya 90 na 120 ngo igifu kibe kimaze kubinoza ngo ahasigaye urura rw’amata tutangire kunyunyuzamo intungamubiri.

6.      Inyama z’amafi: Bisaba nibuze iminoto iri hagati ya 45 na 60 ngo igifu kibe kimaze kuzinoza , ubundi umubiri utangire ukuremo ibiwutunga.

7.      Imboga zitetse: Ibihaza, Karoti, Ibitunguru bisaba nibuze iminota 40 ngo igifu kibe kimaze kuzinoza neza ngo itangire kwinjira mu bice bitandukanye by’umubiri.

8.      Imboga rwatsi: bisaba nibuze hagati y’iminota 30 na 40 ngo igifu kibe kimaze kuziswa ngo zibone uko zitangira gukwirakwira mu mubiri.

9.      Umutobe w’imbuto cyangwa w’imboga: Amatunda, Kaloti nibuze mu minota ibarwa hagati ya 15 na 20 uba umaze gutungana neza mu gifu kuburyo umubiri watangira gukamuramo intungamubiri.

10.  Amazi: Burya iyo unyoye amazi bisaba iminota 0 gusa ngo atangire akwirakwire mu mubiri wose.

 Src: doctrcimo.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND