RFL
Kigali

Hasobanuwe iby'amakuru yo gukopera yaciye igikuba mu bakurikirana Miss Rwanda 2019

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/01/2019 10:41
4


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mutarama 2019 nibwo hasohotse amajwi ya Gatarayiha Angelique umwe mu babyeyi bari bagize akanama nkemurampaka ku munsi wa mbere ubwo hasezererwaga umukobwa wa mbere muri 20 bari basigaye mu irushanwa rya Miss Rwanda2019 bacumbitse muri Hotel ya Golden Tulip i Nyamata.



Amajwi y'uyu mubyeyi yumvikana aganira n'abantu ashaka kubasobanurira impamvu havanywemo Higiro Joally wagaragazaga uburanga icyakora agasezererwa ku ikubitiro, aha mu majwi yagiye hanze uyu mubyeyi yagize ati "Muri ako kanama kirukanye Joally nari ndimo, ntabwo ari ibintu byoroshye ndimo ndirukanka mfite indege ya mukanya nimara kwicara mu kibuga ndababwira uko byagenze,..."

Miss Rwanda

Gatarayiha Uwamariya Angelique umubyeyi wari mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2019

Yakomeje agira ati "reka nkubwire bariya bana b'abakobwa ni beza noneho nari mbegereye mbabona ni beza,  nk'uwo Joally ni mwiza ariko no gukopera ntabwo abizi n'inkota yicuriye yananiwe kuyisomaho, ubwose wamugira ute nk'uwonguwo kweli." Amagambo y'uyu mubyeyi yahise asamirwa hejuru ku mbuga nkoranyambaga hatangira kuvugwa ko abakobwa bahatana bakopezwa cyangwa bakopera.

Ibi byatumye Inyarwanda.com yegera uyu mubyeyi wari umwe mu bagize akanama nkemurampaka kakuyemo umukobwa wavuye bwa mbere muri Miss Rwanda 2019 mu cyumweru cyo gukuramo batanu bazasiga hamenyekanye 15 bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019, twifuzaga kumubaza niba koko abakobwa bari muri Miss Rwanda koko bakopera cyangwa bakopezwa nk'uko byagarutsweho.

Yagize ati "Inkota navugaga ni inyandiko buri wese hariya yifashisha mu gukora ikizami, kandi barabyemerewe, ikindi ni inkota yikoreye si iyo bamukoreye. Uburyo amarushanwa yabaye byanyuze kuri televiziyo biroroshye kubona uko byakozwe." Uyu mubyeyi yatangaje ko Miss Rwanda nta kibazo na kimwe ifite avuga ko ari igikorwa gifite aho kiva ndetse kigeze ariko kandi gifite n'aho kigana.

Uyu mubyeyi Gatarayiha Angelique yabwiye Inyarwanda.com ko abasesenguye imvugo ye bamubeshyeye ibyo gukopera atari byo yavugaga.  Mu gusesengura imvugo y'uyu mubyeyi niho habaye ikibazo kuko inkota ari ikintu mu mashuri yo mu Rwanda ifatwa nk'inyandiko umunyeshuri yifashisha kugira ngo akoperereho bityo uyu yavuga inkota hagahita humvikana iyo benshi bazi mu mashuri.

Miss Rwanda

Buri mukobwa yasobanuraga insanganyamatsiko yahawe yifashishije inyandiko yiyandikiye, iyi umwe mu bagize akanama nkemurampaka yise inkota bifatwa nk'iyo benshi bazi mu ishuri 

Ku munsi wa mbere abakobwa bahawe insanganyamatsiko zinyuranye bagombaga kwandikaho bityo bakazisobanura imbere y'akanama nkemurampaka kagatoranya abarushije abandi kwisobanura neza. Inyandiko banditseho mu kwagura ibitekerezo byabo nazo zagombaga kubafasha kandi byemewe n'irushanwa nk'uko Inyarwanda.com ibikesha ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Ku ikubitiro hatashye uwitwa Higiro Joally wakurikiwe na Igihozo Darine mu gihe abandi batatu nabo bagomba gutaha mbere y'uko hamenyekana 15 bazitabira amarushanwa ya nyuma azasiga hamenyekanye Miss Rwanda 2019 mu birori bizabera i Rusororo mu Intare Conferance Arena.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric5 years ago
    Emmy nkunda analyse zawe. Ariko wibeshyera abakoze analyze z'amajwi. umubyeyi yabaye claire avugako Joally atazi gukopera kandi ko no kureba ku nkota byamunaniye. Ibi bintu ntakundi bikwiye kumvikana kutari uko. Ahubwo buriya iyo ugiye kumushaka ngo umuhe interview ugomba kumenya ko nawe aba yamaze kurealisa ko yavuze ibyo atakagombye kucuga, akaba ari nayo mpamvu muri interview yawe yagerageje kubyoroshya ariko ubundi si ibyoroshye.
  • Jules5 years ago
    Ibyo mwakora byose mubakopeze cyagwa mubireke Miss dushaka ni Mwiseneza we mumugenderekure
  • nitwa Tonny Uwase5 years ago
    Miss wacu abirimo neza josiane kbs kimbagira isheja tukuri inyuma
  • Queen5 years ago
    none se ari nkawe wavuga ibintu biri sensitive kuriya, bishobora kugira ingaruka kuri image y'igikorwa nka kiriya hanyuma ukananirwa kubidefenda neza cyane cyane usanzwe uri intyoza mu magambo? Ibi ntibintunguye rwose, noneho n'ukuntu mwamwentroduije "umubyeyi" simpakanye ko ari we ariko hari n'abandi bajudjes b'ababyeyi ntigeze mbona mwintroduiza gutya, biroroshye rero guhita wumva ko iyi article yari igamije kumuhanaguraho icyasha. Gukopera ni ugukopera, inkota nta wutazi cyo ivuga, nta zindi synonymes rero zihari zifasha koroshya icyaha! yarakoze gusa kutwihera amakuru tutari tuzi, bakomeze babakopeze bazajya babatamaza nyine. Ngo uko barushanyijwe twarabibonye? gute se? icy twabonye ko ari resultats z'ikizami cyabaye tudahari ngo tumenye ibyo babajijwe n'ibyo basubije tumenye ko byanyuze mu mucyo? reka dukomeze dukurikire uko bizarangira nta kundi





Inyarwanda BACKGROUND