Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019 ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 15 wa shampiyona, Twagirimana Pacifique umunyezamu wa mbere w’Amagaju FC yagize ikibazo ku musaya w’ibumoso ubwo yagonganaga na Ndarusanze Jean Claude washakaga gutsinda.
Twagirimana
Pacifique yahise agira ikibazo gikomeye ajyanwa kwa muganga nyuma aza kugarurwa
bisa naho yaba yagize ikibazo cy’amagufwa yo mu misaya (Jaw Bornes).
Nyuma yo
kunyuzwa mu cyuma kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019, Twagirimana
Pacifique yavuze ko nta kibazo yagize cy’amagufwa ahubwo ko ari ukubabara
bisanzwe nubwo bizamara igihe kugira ngo akire neza.
“ Navuye kwa
muganga nta kibazo cy’igufwa mfite. igisigaye ni ugutegereza nkazabyimbuka”. Twagirimana
Twagirimana Pacifque yagize ikibazo ku musaya
Muri uyu
mukino, AS Kigali yatahanye amanota atatu (3) imbumbe yabyawe n’igitego 1-0
cyatsinzwe na Ishimwe Kevin unaheruka kubona igitego ubwo AS Kigali yakinaga na
Police FC bakanganya ibitego 2-2.
Twagirimana Pacifique asohorwa mu kibuga
Twagirimana Pacifique ubwo yari ajyanwe kwa muganga
Imikino
ibanza ya shampiyona yarangiye Amagaju FC ari ku mwanya wa nyuma n’amanota
umunani (8) mu mikino 14 bakinnye kuko bafite umukino w’ikirarane bazakina na
Mukura Victory Sport. AS Kigali iri ku mwanya wa gatanu (5) n’amanota 21 mu
mikino 15.
Twagirimana Pacifique mu kirere afata umupira
AS Kigali yasoje imikino ibanza ku mwanya wa 5 n'amanota 21
TANGA IGITECYEREZO