RFL
Kigali

Total CAFCC: Mukura Victory Sport yasezerewe mu irushanwa itsinze Al Hilal

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/01/2019 18:54
0


Ikipe ya Mukura Victory Sport yasezerewe mu irushanwa rihuza amakipe y’intyoza muri Afurika (Total CAF Confederation Cup 2018-2019) itsinze Al Hilal igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura waberaga kuri sitade Huye. Gusa Mukura VS yahise ivamo kuko umukino ubanza yatsinzwe ibitego 3-0 muri Sudan.



Igitego cya Mukura Victory Sport cyatsinzwe na Iradukunda Jean Bertand ku munota wa 27’ abyaje umusaruro umupira yahawe na Cyiza Hussein kapiteni w’iyi kipe yambara umuhondo n’umukara. Wari umukino ikipe ya Mukura Victory Sport yinjiyemo ubona ko ifite intego yo gusatira izamu ariko ikaza kugorwa nuko Al Hilal bakinaga basa naho ntacyo bikanga kuko bari bakenyereye ku mpamba y’ibitego bitatu (3).


Iradukunda Jean Bertrand amaze gutsinda igitego

Umukino waje kugenda uzamuka ari nako Mukura VS ishaka uko yakwishyura ariko abakinnyi bagenda bananirwa bitewe no gukoresha imbaraga nyinshi kuko byaje kugera aho abakinnyi nka Cyiza Hussein, Iradukunda Jean Bertrand watsinze igitego bava mu kibuga bagasimburwa. Mu gusimbuza, Haringingo Francis Christian yakuyemo Rachid Mutebi wagize ikibazo cy’imvune ashyiramo Lomami Frank, Iradukunda Jean Bertrand asimburwa na Twizerimana Onesme mu gihe Cyiza Hussein yasimbuwe na Iddy Saidi Djuma mu mpera z’umukino. Ku ruhande rwa Al Hilal, Mohammed Bashir yasimbuye Geovane Diniz Silva, Mohammed Eldai Musa asimburwa na Osman Mohammed mu gihe Al Sadig Adam yasimbuye Mohammed Eldai Musa. Muri iri rushanwa, Mukura Victory Sport yatangiye ikuramo Free State Stars ku giteranyo cy’igitego 1-0 mu mikino ibiri y’ijonjora rya mbere.

Cyiza Hussein ku mupira ashaka inzira

Mu ijonjora rya kabiri Mukura Victory Sport yaje gukuramo El Hial El Obied kuri penaliti 5-4 mu gihe amakipe yari amaze gukina imikino ibiri anganya 0-0.



Geovane Diniz Silva (30) agenzura umupira


Rachid Mutebi inyuma ya Abdel Isamael/25 kapiteni wa Al Hilal


Abasifuzi n'abakapiteni 

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Mukura VS XI: Wilondja Ismael (GK,22), Rugirayabo Hassan 5, Mutijima Janvier 25, Iragire Saidi 3, Nshimirimana David 16, Munyakazi Yussuf Lule 30, Cyiza Hussein (C,10), Iradukunda Jean Bertrand 17, Duhayindavyi Gael 8, Rachid Mutebi 11, Ndayishimiye Christophe 7. Al Hilal XI: Salim Magoola (GK,16), Boubacar Diarra 6, Mohammed Eldai Musa 10, Samawal El YAS 12, Emmanuel Chukwu Ariwa 19, Sharaf Eldin Shaiboub Ali 20, Faris Abdalla Mamoun 22, Nasr Eldin Ahmed 23, Idris Mbombo 24, Abdel Latif Saeed Osman Ismaeil (C, 25), Geovane Diniz Silva 30.


Abafana ba Mukura VS muri sitade Huye


Abafana ba Kiyovu bari bagarutse muri sitade Huye


11 ba Al Hilal babanje mu kibuga 


11 ba MVS babanje mu kibuga 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND