RFL
Kigali

Umuhanzi Hubert Mucyo yasohoye amashusho y’indirimbo ihimbaza Imana yise ‘Azampoza’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/01/2019 17:06
1


Hubert Mucyo, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Azampoza’ yakubiyemo ubutumwa bwo guhimbaza Imana.



Mucyo w’imyaka 24 arakikijwe akaba asengera Revival Palace iherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi wakoze indirimbo yise “Intebe” igakundwa cyane.

Yabwiye INYARWANDA ko amajwi y’iyi ndirimbo yari amaze amezi atatu atunganywa, ubu akaba yasohoye amashusho yayo. Yavuze ko indirimbo ye yakubiyemo amagambo yo guhumuriza no kwerekana urukundo rw’Imana. Ati “Indirimbo irimo amagambo yo guhumuriza  mvuga no ku rukundo rw’Imana. Hari aho ndirimba ngira nti ‘ishuheri nirisatira nzikomeza kuri we, imvura y’ibihe nikuba azambera umutaka.”

Hubert Mucyo washyize hanze amashusho y'indirimo 'Azampoza'.

Yavuze ko irimo amagambo adakunze gukoreshwa na benshi. Anavuga ko yitegura gushyira hanze izindi ndirimbo z’amajwi n’amashusho, ahishura ari gutegura igitaramo yise ‘Azampoza’ giteganyijwe kuba tariki 05 Gicurasi 2019.

Uyu musore amaze gukora indirimbo esheshatu. Afite eshatu yakoranye n’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda. Anafite kandi izindi ndirimbo eshatu yakoze ku giti cye harimo “Ni ku bwawe”, “Intebe” ziyongera ku ndirimbo “Ahera” yashyize hanze.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AZAMPOZA' YA HUBERT MUCYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Janvier 4 years ago
    Mucyo ndakwemera San





Inyarwanda BACKGROUND