RFL
Kigali

Dj yishwe n’abafana azizwa gucuranga imiziki itabashimisha

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/01/2019 15:49
1


Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu ishuri rya Parombo wakoraga nk’uvangavanga umuziki (Dj) mu kabyiniro kari mu gace ka Akworo mu Ntara ya Nebbi muri Uganda, yishwe n’abafana bamushinja gucuranga imiziki itabashimisha.



Jerry Okirwoth wakoraga mu bihe bitandukanye muri aka kabyiniro yishwe ku wa gatatu w’iki cyumweru, ashinjwa n’abari mu gitaramo kudacuranga imiziki ibanogeye. Bwana William Bob Labeja, ukuriye abashinzwe umutekano mu ntara ya Nebbi, yashinje ubuyobozi bw’akabyiniro Dj Jerry Okirwoth yacurangagamo kutita ku mutekano we nk’uko Daily Monitor yabyanditse.

Yagize ati “Nkuriye abashinzwe umutekano muri iyi ntara, sinzogera kwemerera abantu bose bafite utubyiniro gukorera muri aka gace ndetse uzageragereza kurenga kuri aya mategeko azashyikirizwa ubutabera."

Yungamo ati “Utubyiniro twose dukwiye gufungwa bitewe n’uko duteza umutekano muke kandi benshi bitabira ibi birori usanga ari urubyiruko,” Yongeyeho ko abantu bagera kuri batanu bamaze kwicwa muri iyi Ntara mu byumweru bishize.

Bimwe mu bikoresho byifashishwa n'aba-Dj mu kazi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ineza brave5 years ago
    Nuko ab





Inyarwanda BACKGROUND