RFL
Kigali

Ntibisanzwe -Viagra y'abagore yemewe muri Misiri

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/01/2019 15:32
0


Ihuriro ry'abaganga bakora imiti ryo mu gihugu cya Misiri ryahawe uburenganzira bwo gukora umuti witwa flibanserin, ukoreshwa n'abagore bashaka kwiyongerera ubushobozi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.



Ubusanzwe Misiri kimwe n’ibindi bihugu by’abarabu bikunze gukumira ibiganiro ku mibonano mpuzabitsina n’ibindi  byose bishobora gukururira abantu mu busambanyi. Kuri iyi nshuro Misiri yemeye ikorwa ry’umuti wa  flibanserin, uzwi cyane nka viagra y'abagore, wemewe ubwa mbere muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Mu Misiri bisanzwe bimenyerewe ko umuti wa viagra ukunze gukoreshwa n'abagabo bashaka kwiyongerera ubushobozi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kuri ubu abagore bo mu Misiri bemerewe gukoresha uyu muti kandi ukanakorerwa ku butaka bw’iki gihugu mu gihe no kuganira ku mibonano mpuzabitsina, cyangwa kwambara umwenda utikwije bifatwa nk’ibikururira abantu kwifuza kuryamana nawe byari bisanzwe ari ikizira muri iki gihugu.

Leila (wahawe izina kuko yahanwa bimenyekanye ko yaganiriye ku mibonano mpuzabitsina ) umugore  w'imyaka irenga 30 yabwiye BBC ko gukoresha uyu muti bwa mbere ku mugore ngo  ari ibyo kwitonderwa .Yagize ati "Nagize isereri no gutwarwa n’ ibizungamubiri byinshi  kandi numvaga n’umutima wanjye utera cyane nyuma yo kunywa uyu muti”

Nyuma y'imyaka icumi yubatse, Leila yahisemo kwifashisha uyu muti uzwi nka Viagra  kugirango ashimishe umugabo mu gihe cyo gutera akabariro.

SRC: BBC

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND