RFL
Kigali

Ombolenga Fitina wa APR FC yemeje ko umukino na Police FC uzarangira akajya i Burayi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/01/2019 13:52
1


Ombolenga Fitina myugariro w’iburyo mu ikipe ya APR FC n’Amavubi kuri ubu ari muri gahunda zo kuva muri iyi kipe akagana ku mugabane w’i Burayi aho azajya gushaka amahirwe mu gihugu cya Serbia byakunda akaba yakomerezayo umwuga we wo gukina umupira.



Ombolenga Fitina w’imyaka 22 avuga ko nyuma y’umukino APR FC ifitanye na Police FC kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 azahita akomeza gahunda za nyuma zo kuva mu Rwanda agana muri Serbia aho agiye gushaka ikipe kuko ngo igisigaye gituma akiri mu Rwanda ari ibyangombwa by’inzira byatinze kuboneka.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ubwo bari bamubonye ku kibuga cya Mumena aho Kiyovu Sport yahozemo yatsindaga Musanze FC ibitego 2-1, Ombolenga Fitina yavuze ko ikipe azajyamo atari ngombwa kuyivuga ariko ko atakwizeza abafana ba APR FC ko azagaruka mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

“Nyuma y’umukino dufitanye na Police FC nzahita ngenda. Nibyo muri Slovakia byaranze ariko ubu navuga ko umukino wa Police FC nzawukina ariko mu mikino yo kwishyura naba mbeshye ko nzaba mpari”. Ombolenga


Ombolenga Fitina anagerageza gutsinda ibitego

Ombolenga avuga ko nyuma yo kuva muri Slovakia akaza muri APR FC byamusabye gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo agaruke mu mwanya we haba muri APR FC no mu ikipe y’igihugu Amavubi. Gusa ngo gukora cyane bizakomeza no mu minsi iri imbere.

“Byose byatewe no gukora cyane. Iyo wakoze cyane byose birashoboka. Nibyo muri Slovakia navuyeyo nza muri APR FC ndakora ubu rero nta kibazo. Nzagenda nkomeze nkore ndebe uko bigenda”. Ombolenga


Ombolenga Fitina (13) umukinnyi ntakorwaho mu ikipe y'igihugu Amavubi 

Ombolenga Fitina yazamuye izina rye akinira Kiyovu Sport mbere y'uko mu 2016 yagannye muri Slovakia mu ikipe ya MFK Topvar Topolcany nyuma akaza kuvayo ari kumwe na Rachid Kalisa.

Ombolenga yahise asinya amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC aho kuri ubu yari asoje umwaka umwe n’igice muri iyi kipe ifite ibikombe 17 bya shampiyona.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elias vannboy savimbi5 years ago
    Niyigendere yadukoreye akazi tuzamukumbura cyan





Inyarwanda BACKGROUND