Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Munyantwali Alphonse, aho Josianne Mwiseneza akomoka yatangaje ko kuri we nta n'umwe ashyigikiye kurusha abandi ahubwo abona abakobwa biyamamariza kuba Nyampinga w’ u Rwanda 2019 bafite amahirwe angana .
Guverineri w’intara y’Uburengerazuba
Munyantwali Alphonse asanga guha
amahirwe umukobwa umwe mu bakobwa bose biyamamariza kwambara ikamba rya
Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019
ari ukwibeshya.Guverineri Munyantwali Alphonse yemeza ko guha amahirwe
uwakwegukana ikamba bigenwa na buri wese agendeye ku buryo atoranye n’ibyo
akurikiza.
Abajijwe n’itangazamakuru
niba ashyigikiye umukobwa Mwiseneza Josiane umwe mu bahatanira kwegukana ikamba rya
Nyampinga w’u Rwanda 2019 ,ukomoka mu ntara ye ayobora, Guverineri Munyantwali
yagize ati "abakobwa bajya aho bategurirwa, ni
camp ibategura bose,urumva ko ni ubufasha bose babona, ibisigaye rero bijyanye
n’uwo umuntu yatora, ibyo ni ibya buri muntu, ntabwo ari umuyobozi cyangwa njyewe wavuga ngo ndabwira abantu
kubigenza gutya, kubera ko umuntu wese arareba impano arareba uwo yumva yaba
miss Rwanda, ibyo nabiharira buri wese, buri wese akabigiramo uruhare".
Icyakora guverineri Munyatwali
Alphonse avuga ko imishinga aba bakobwa bose bari mu irushanwa rya miss Rwanda
bafite ari myiza kandi yiteguye kubafasha kuyishyira mu bikorwa.
Mu mwaka wa 2016, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru,
Bosenibamwe Aime yiyemeje kuyobora itsinda ry’abafana bashakaga ko Umuhoza
Sharifa akora amateka akaba Nyampinga w’u Rwanda wa mbere ukomoka muri aka gace.
TANGA IGITECYEREZO