RFL
Kigali

MISS RWANDA 2019: Abakobwa bose bafite amahirwe angana - Guverineri w’Uburengerazuba aho Josiane Mwiseneza akomoka

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/01/2019 14:49
4


Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Munyantwali Alphonse, aho Josianne Mwiseneza akomoka yatangaje ko kuri we nta n'umwe ashyigikiye kurusha abandi ahubwo abona abakobwa biyamamariza kuba Nyampinga w’ u Rwanda 2019 bafite amahirwe angana .



Guverineri w’intara y’Uburengerazuba  Munyantwali Alphonse asanga guha amahirwe umukobwa umwe mu bakobwa bose biyamamariza kwambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019  ari ukwibeshya.Guverineri Munyantwali Alphonse yemeza ko guha amahirwe uwakwegukana ikamba bigenwa na buri wese agendeye ku buryo atoranye n’ibyo akurikiza.

Abajijwe n’itangazamakuru niba ashyigikiye umukobwa Mwiseneza Josiane  umwe mu bahatanira kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 ,ukomoka mu ntara ye ayobora, Guverineri Munyantwali yagize ati "abakobwa bajya  aho bategurirwa, ni camp ibategura bose,urumva ko ni ubufasha bose babona, ibisigaye rero bijyanye n’uwo umuntu yatora, ibyo ni ibya buri muntu, ntabwo ari umuyobozi   cyangwa njyewe wavuga ngo ndabwira abantu kubigenza gutya, kubera ko umuntu wese arareba impano arareba uwo yumva yaba miss Rwanda, ibyo nabiharira buri wese, buri wese akabigiramo uruhare".

Icyakora guverineri Munyatwali Alphonse avuga ko imishinga aba bakobwa bose bari mu irushanwa rya miss Rwanda bafite ari myiza kandi yiteguye kubafasha kuyishyira mu bikorwa.

Miss Josiane

Mu mwaka wa 2016, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime yiyemeje kuyobora itsinda ry’abafana bashakaga ko Umuhoza Sharifa akora amateka akaba Nyampinga w’u Rwanda wa mbere ukomoka muri aka gace.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • claudiii5 years ago
    Oya big no kabsa navugishe ukuri kabsa gute c uvuga abakobwa Bose kandi hari Mwiseneza!! umva the only one n Mwiseneza umukobwa w'uburanga n'umuco
  • Jean Bizimana 5 years ago
    Umwana uvuka mu muryango ukenye ni uwarubanda si uwakikire. Thx
  • Natasha 5 years ago
    Governor yakoresheje imvugo nziza y'umuyobozi. Ureke abajya mu marangamutima adafite ishingiro.
  • Rubega Maurice5 years ago
    Gouverneur uvugishije ukuri kuko muroabo harimo abavuye za Huye n'ahandi henshi muntara ayobora kandi Bose ni abana b'uRwanda ubwo rero gushyigikira umuntu umwe ntakuri kurimo.





Inyarwanda BACKGROUND