RFL
Kigali

Mu 1992 Mac Miller uherutse kwitaba Imana nibwo yavutse: :bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/01/2019 12:09
0


Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 3 mu byumweru bigize umwaka tariki 19 Mutarama 2019, ukaba ari umunsi wa 19 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 346 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1607: Inyumako y’urusengero rwa San Agustin rwo muri Manila muri Philippines yaruzuye, rukaba arirwo rusengero rumaze igihe kinini rukiriho kugeza n’ubu mu gihugu cya Philippines.

1861: Mu gihe cy’intambara yo hagati mu gihugu muri Leta zunze ubumwe za Amerika, leta za Georgia yateye ikirenge mu cya Leta za Carolina y’amajyepfo, Florida, Mississippi, na Alabama mu kwiyomora kuri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1883: Bwa mbere, icanwa ry’amatara akoresheje amashanyarazi y’intsinga byakozwe na Thomas Edison byatangiye gukoreshwa muri Roselle ho muri New Jersey muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1920: Inteko ishingamategeko, umutwe wa Sena ya Amerika yatoye itegeko ryanga ko iki gihugu cyinjira mu muryango wa SDN.

1969: Umunyeshuri wo muri Czechoslovakia Jan Palach yiyahuye yitwitse mu rwego rwo kurwanya iterwa ry’igihugu cye na Leta y’abasoviyeti mu mwaka w’1968. Ishyingurwa rye, ryavuyemo imyivumbagatanyo ikaze y’abanyeshuri bagenzi be.

1993: Nyuma yo kwitandukanya mu cyari igihugu cya Czechoslovakia hakavamo Repubulika ya Czecch na Slovakia, ibi bihugu bishya byinjiye mu muryango w’abibumbye.

2012: Urubuga nsakazamakuru rwo muri Hong Kong rwa Megaupload rwahagaritswe na FBI kubera ikibazo cy’ubutumwa rwanyuzwagaho bwafatwaga nk’ububangamiye Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abantu bavutse uyu munsi:

1736: James Watt, umukanishi akaba n’umuhanga mu mashanyarazi w’umunya Ecosse akaba ariwe wavumbuye akanitirirwa urugero rupimwamo ingufu z’amashanyarazi rwa Watt nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1819.

1798: Auguste Comte, umucurabwenge w’umufaransa, akaba ari umwe mu bacurabwenge bakomeye babayeho mu kinyejana cya 19 nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1857.

1920: Javier Pérez de Cuéllar, umunya Peru wabaye umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye wa 5 nibwo yavutse.

1939: Phil Everly, umuhanzi w’umunyamerika wabarizwaga mu itsinda rya The Everly Brothers nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2014.

1946: Dolly Parton, umuhanzikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1963: Luís Martins, umutoza w’umupira w’amaguru w’umunyaportugal nibwo yavutse.

1970: Steffen Freund, umutoza w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1976: Natale Gonnella, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1977: Lauren Etame Mayer, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni nibwo yavutse.

1981: Lucho González, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine nibwo yavutse.

1984: Fabio Catacchini, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1984: Jimmy Kebe, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamali nibwo yavutse.

1986: Moussa Sow, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Senegal nibwo yavutse.

1992: Mac Miller, umuraperi w’umunyamerika yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1948: Tony Garnier, umwubatsi w’umufaransa, akaba ariwe wakoze igishushanyo mbonera cya sitade ya Gerland, ikaba ari stade y’ikipe ya Lyon mu Bufaransa yaratabarutse, ku myaka 79 y’amavuko.

2013: Abderrahim Goumri, umukinnyi w’umukino wo gusiganwa n’amaguru w’umunyamaroc yitabye Imana, ku myaka 37 y’amavuko.

2013: Ian Wells, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yitabye Imana, ku myaka 49 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND