RFL
Kigali

Nshimyumukiza Mechack yisunze Satura bakorana indirimbo 'Narakubonye' ikubiyemo inkuru ye mpamo-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/01/2019 19:26
0


Nshimyumukiza Mechack ubarizwa mu itorero rya Zion Temple Kabuga yasohoye indirimbo nshya 'Narakubonye' yakoranye n'umuhanzikazi Assoumpta Muganwa wamamaye nka Satura bivuye ku ndirimbo ye 'Satura Ijuru'.



UMVA HANO NARAKUBONYE YA MECHACK FT SATURA

Mechack Nshimyumukiza ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya guhimbaza Imana n'izivuga ubutumwa bwiza bw'agakiza. Yatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2017 kugeza ubu afite indirimbo 5 z'amajwi. Kuri ubu arimo gutunganya amashusho y'indirimbo ye yitwa Hitamo neza.

Mechack yabwiye Inyarwanda ko ahugiye mu gutunganya album ye ya mbere. Ati: "Ndi gukora album ya mbere yitwa Hitamo neza, ikazaba iriho indirimbo 7 nkaba mfite iyerekwa ryo kuzakora ivugabutumwa rishingiye mu bikorwa byo gufasha abakeneye gufashwa mu ngeri zose."


Avuga uko yanditse iyi ndirimbo n'aho igitekerezo cyavuye, yagize ati: "Mu by'ukuri iyi ni indirimbo nanditse mu gihe nari ndimo nibuka nanatekereza ibintu byinshi Imana igenda indindiramo mbona nta kindi gisubizo mfite, Imana ikambera igisubizo cyane. Igitekerezo cyo kuyandika cyaje maze gusoza amashuri yisumbuye bitewe na situation nanyuzemo Imana ikandinda sincikishe amashuri muri make ikubiyemo byinshi in few word it's True story."

Yongeyeho ko nyuma yo kwandika iyi ndirimbo nshya 'Narakubonye', yegereye Muganwa Assoumpta amusaba ko bakorana indirimbo, undi ntiyamugora ahita amwemerera. Yamushimiye cyane ku bw'ubufasha yamuhaye ariko cyane cyane agashimira Imana yabahuje. Yagize ati: "Nyuma yo kuyandika negera Assumpta musaba ko tuyiririmbana, ntiyigeze angora peeeee!!!!!. Ndanabimushimira nshimira n'Imana yampuje nawe. Murakoze Imana ibahe umugisha."

UMVA HANO NARAKUBONYE YA MECHACK FT SATURA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND