RFL
Kigali

Burya kuribwa n’inzara ntibishobora kurenza iminota 20 n’iyo waba ushonje inzara yo ku kwica.

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/01/2019 9:16
0


Igihe cyose umuntu akubise amaso ku biryo ashonze cyane aba yumva atari we uri burote abishyikiriye, ndetse akenshi aba yumva nabishyikira ariburye nk’amatoni, kandi ushobora no gutekereza ko utari buhage, Igitandaje kandi kibabaza ni uko ukoramo kabiri gatatu ukaba urahaze.



Ntakindi kibitera rero impamvu ni imwe gusa; Iyo umuntu ashonje , muri Rusange agira imirebere idasanzwe ndetse isumba inda, ndetse niyo mpamvu kizira kwiruka mu nda ntakirimo kuko bishobora no kugutera iseseri ukitura hasi.

Ubundi iyo ugitangira kurya , Uturemangingo two mu mara, tuvubura umusemburo witwa cholécystokinine, Uyu rero niwo ushinzwe gutanga amakuru ko umuntu ashonje cyangwa ahaze.Uyu musemburo wohereza ubutuma ku bwonko ububwira ko umubiri wijuse.

Kugirango ubwo butumwa bugere neza ku bwonko bifata nibuze iminota 20, ndetse nicyo gihe gishoboka ngo ubwonko bumenye ko igifu cyuzuye ngo igogora mu gifu ritangire.

Umusemburo urakomeza ukaguma mu maraso umwanya munini kugira umuntu atongera agahita asonza,Iyo uyu musemburo utangiye kugabanuka mu maraso, inzara itangira kongera kugaruka.

 

Abahanga mu by’imirire n’inzira y’igogora, batanga inama ko ari byiza kurya witonze ndetse ubanza ugakanjakanja neza ibyo watamiye, kuko abantu bakunda kurya vuba vuba ndetse bagatamira ibindi nibyo batamiye bitaramanuka bagira ikibazo cyo guhaga vuba nta n’ibigaragara bariye.

 

Bakomeza gutanga inama bavuga ko ifunguro rya mugitondo ari ingenzi cyane ndetse ko rwose riruta iryo umuntu yafata ku manywa. Nyamara abantu besnhi bakunda kutaryitaho cyangwa bagata duke na biruka, Burya umubiri uba wamaze gusonza kuko ibya nijoro bidatinda mu nda.Niyo mpamvu ari ngombwa kongera gufata ifunguro ryuzuye  kugirango ubone uko utangira umunsi neza.

Ifunguro rya nijoro kandi rigomba kuba ari ibyo kurya byoroshye kugirango utaza kugugarara. Igogora risaba hagati y’iminota 15 n’amasaha 5.

 

Src: amelioretasante.net

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND