Igihe cyose umuntu akubise amaso ku biryo ashonze cyane aba yumva atari we uri burote abishyikiriye, ndetse akenshi aba yumva nabishyikira ariburye nk’amatoni, kandi ushobora no gutekereza ko utari buhage, Igitandaje kandi kibabaza ni uko ukoramo kabiri gatatu ukaba urahaze.
Ntakindi
kibitera rero impamvu ni imwe gusa; Iyo umuntu ashonje , muri Rusange agira
imirebere idasanzwe ndetse isumba inda, ndetse niyo mpamvu kizira kwiruka mu
nda ntakirimo kuko bishobora no kugutera iseseri ukitura hasi.
Ubundi iyo ugitangira kurya , Uturemangingo two mu mara,
tuvubura umusemburo witwa cholécystokinine, Uyu
rero niwo ushinzwe gutanga amakuru ko umuntu ashonje cyangwa ahaze.Uyu
musemburo wohereza ubutuma ku bwonko ububwira ko umubiri wijuse.
Kugirango ubwo butumwa bugere neza ku bwonko bifata nibuze
iminota 20, ndetse nicyo gihe gishoboka ngo ubwonko bumenye ko igifu cyuzuye
ngo igogora mu gifu ritangire.
Umusemburo
urakomeza ukaguma mu maraso umwanya munini kugira umuntu atongera agahita
asonza,Iyo uyu musemburo utangiye kugabanuka mu maraso, inzara itangira kongera
kugaruka.
Abahanga
mu by’imirire n’inzira y’igogora, batanga inama ko ari byiza kurya witonze ndetse
ubanza ugakanjakanja neza ibyo watamiye, kuko abantu bakunda kurya vuba vuba
ndetse bagatamira ibindi nibyo batamiye bitaramanuka bagira ikibazo cyo guhaga
vuba nta n’ibigaragara bariye.
Bakomeza
gutanga inama bavuga ko ifunguro rya mugitondo ari ingenzi cyane ndetse ko
rwose riruta iryo umuntu yafata ku manywa. Nyamara abantu besnhi bakunda
kutaryitaho cyangwa bagata duke na biruka, Burya umubiri uba wamaze gusonza
kuko ibya nijoro bidatinda mu nda.Niyo mpamvu ari ngombwa kongera gufata
ifunguro ryuzuye kugirango ubone uko
utangira umunsi neza.
Ifunguro
rya nijoro kandi rigomba kuba ari ibyo kurya byoroshye kugirango utaza kugugarara.
Igogora risaba hagati y’iminota 15 n’amasaha 5.
Src:
amelioretasante.net
TANGA IGITECYEREZO