RFL
Kigali

Umubyeyi wa Miss Bagwire Keza Joannah yashyinguwe mu cyubahiro-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/01/2019 15:31
1


Se wa Nyampinga w’Umuco n'umurage 2015 (Miss Heritage), Bagwire Keza Joannah, yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK ku wa kabiri tariki 15 Mutarama 2019. Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019 ni bwo nyakwigendera yashyinguwe mu cyubahiro.



Bagwire Keza witabiriye Miss Rwanda 2015 ndetse akanatahana ikamba rya nyampinga w'umuco n'umurage (Miss heritage) yongeye kugira ibyago, nyuma y'uko nyina yitabye Imana muri 2016, na se umubyara RUTABOBA Théodore yitahiye aho yaguye mu bitaro bya Kigali CHUK azize uburwayi cyane ko yari amaze iminsi arwariye muri ibi bitaro ndetse arwajwe n'umukobwa we.


Nk'uko byari bigenwe, gahunda yo guherekeza uyu mubyeyi wa Miss Bagwire Keza Joannah yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019. Mu gitondo saa yine (10h00) basezeye bwa nyuma kuri Nyakwigendera mu rugo iwe i Remera, saa sita z'amanywa (12:00') hakurikiraho umuhango wo gusabira Nyakwigendera mu isengesho ryabereye muri Centre Christus i Remera.


Byari agahinda ku bantu bitabiriye uyu muhango

Nyuma y'uyu muhango hakurikiyeho guherekeza nyakwigendera no kumushyingura mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo i saa cyenda z'amanywa (15h00). Miss Keza Bagwire Joannah aherutse gusoza amasomo ya kaminuza muri Mount Kenya University ahabwa impamyabumenyi mu Ukuboza 2018. 

Miss Keza Bagwire yavutse tariki 14 Mata 1996, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo umurenge wa Remera akagali ka Kinunga. Ni umwana w’imfura mu muryango w'iwabo, akaba umwe mu bana babiri iwabo bibarutse dore ko afite musaza we muto.

Joannah

Miss Flora na Miss Vanessa batabaye mugenzi wabo

Joannah

Miss Joannah na musaza we baherekeje umubyeyi wabo...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iliza5 years ago
    Mu Impore bibondo. Roho y'umubyeyi iruhukire mu Mahoro adashira.





Inyarwanda BACKGROUND