RFL
Kigali

Niba ushaka kubona ibyishimo n’ubutunzi Imana yaguhishiye, korera umugore wawe ibi bintu 10

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/01/2019 18:00
3


Wabaho mu buzima buryoshye nko gukina unyerera ku misozi y’urubura, uramutse uhaye umugore icya kabiri cy’umwanya wawe ugira wo kuruhuka.



Niba ushaka guhora mu bishashi bw’urukundo ndetse ugahora uri uwo kwifuzwa mu maso y’uwo mwashakanye kora ibishoboka byose ahore abona ko ari uw’agaciro gakomeye kuri wowe, kandi ntukibuze kumwereka ibyiyumvo uterwa na we

1. Witinya kumwereka ko umunsi wowe washize, wari utegereje ko ubona ako kanya ngo mwigumanire ndetse umutahanire n’akantu niyo kaba gato cyane ariko ni umunezero kuri we.

2. Nubwo mutari kumwe jya umutekerezaho ndetse wikwibuza kumwohorereza ubutumwa bugufi kuri Telefone, umubaza uko yiriwe nawe umusobanurira uko umerewe. Bizatuma asobanukirwa ukuntu umwitaho ndetse umuzirikana, kandi uko ubonye akaruhuko ujye umwakura wumve akajwi ke niyo byaba akanya gato. Icyo akeneye ni ukubona ko umutekereza gusa.

3. Nta mugore n’umwe mu by'ukuri ukunda umugabo ubona ko inzira ya bugufi yo kwigarurira umutima cyangwa kubana nawe ari imico agenda atiratira, bose bakunda umugabo wihariye mbese udakora ibintu yiganye abandi.

4. Irinde ko yarambirwa guhora yumva buri gihe nta gishya utahana atari ubusobanuro nabwo budafashije, ndetse ijoro rye rikamubera agahinda, nyamara we yaraje agenzwa n’urukundo.

5. Abagore bose aho bava bakagera bifuza abagabo babafata nk’ab'agaciro kuruta ibindi bintu bibaho ku isi. Mbese umuntu ushobora kumuremera ubwami bw’umunezero mu buzima bwe.

6. Umugore akunda umuntu umuhora hafi, umwakira uko ari,(Ibyiza n’ibibi bye nta muhoze ku nkeke).

7. Umugore akunda umugabo umushyira mu mishinga ye y’ahazaza, umugaragariza uruhare zagira mu mishinga iri imbere kuva ku kantu gato kugeza ku binini cyane. Ibyo bimubera igihamya ko iyo mishinga ari we itegurirwa.

8. Umugore akunda umugabo umwumva kandi akamutega amatwi niyo yaba amubwira ibintu bidakomeye. Ababazwa cyane n’umugabo urangarira mu Televiziyo cyangwa muri telefone barimo kuganira nta mwitegereze mu maso.

9. Abagore bose ku isi banga umugabo ugira inzika, uhora acyurira umugore ibyashije. Niyo yakubabaza gute, akunda umugabo umubabarira akandi agahita abyibagirwa ahubwo agashyira imbere icyatuma umugore we ahora yishimye.

10. Akunda umugabo unezezwa no kuba barashakanye, umugabo uhora umwifuza. Udatuza umutima kubera umugore, akamukunda ndetse akanyurwa ni icyo umugore amukoreye cyose.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Heri Janvier5 years ago
    Umuryango Umeze Gutya Waba Uri Mu Paradizo!!!
  • Irakoze Vestine5 years ago
    ni ukuri cyane
  • John hamuduni 4 years ago
    Nibyiza ko umuryango muzima wakubahiriza ibyo kuko urukundo rwanyu ruhora rwimereye nku rwabana bato





Inyarwanda BACKGROUND