RFL
Kigali

Kizito ati "Imitwe yitwaje intwaro yica abantu ivuga ko iharanira amahoro ni nk'abahanzi barwanya ibiyobyabwenge basinze”

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/01/2019 10:35
1


Umuhanzi Kizito Mihigo avuga ko hari imitwe yica abantu ivuga ko iharanira amahoro agereranya n’abahanzi baririmba indirimbo nziza banyuzamo ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge ariko bakabikora basinze.



Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Instagram, yagaragaje ko hirya no ku Isi hari imitwe yitwaje intwaro ivuga ko iharanira amahoro nyamara ikica abantu, ibintu asanga bimeze nk’abahanzi barwanya ibiyobyabwenge basinze.

Yagize ati “Hirya no hino ku Isi hari imitwe yitwaje intwaro ikora intambara ikica abantu ivuga ko iharanira amahoro, ubwisanzure n’uburenganzira. Bameze nk’abahanzi baririmba indirimbo nziza zo kurwanya ibiyobyabwenge, ariko bakabikora basinze.

Yasabye abantu guhagarukira kwamagana no kurwanya iterabwoba, intambara ndetse n’ibiyobyabwenge. Ati “Duhagarukire rimwe twamagane iterabwoba n’intambara, ariko turwanye n’ibiyobyabwenge.”

Ubutumwa bwa Kizito Mihigo.

Kizito Mihigo atangaje ibi mu gihe kuri uyu wa kabiri, umutwe wa Al Shabab wagabye igitero muri Kenya aho imibare igaragaza ko abamaze gupfa ari 21. Umutwe wa Al Shabab uvuga ko wagabye iki gitero mu rwego rwo kwihimura kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje umurwa wa Yeruzalemu nk’umurwa Mukuru wa Israel.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 16 Mutarama 2018, Umuyobozi wa Polisi muri Kenya, Joseph Boinnet, yatangaje ko bataye muri yombi babiri bakekwaho uruhare mu gitero cy’iterabwoba. Yanavuze ko umubare w’abitabye Imana wavuye kuri 14 ugera kuri 21.

Al Shabab imaze guhitana 21 muri Kenya.

UMVA HANO INDIRIMBO 'TEREZA W'UMWANA YEZU' YA KIZITO MIHIGO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David Rugaaju 5 years ago
    Ibi nibyo, n'ukuri. N'amayobera kugirango ube ushaka amahoro ukifashisha kwica abantu!! Ibiganiro, gushyikira nogukemura ibibazo mu Mahoro bikomeje kunanira abayoboye ibihugu byinshi ku isi!





Inyarwanda BACKGROUND