RFL
Kigali

Ibivugwa ku isoko ry’igurwa n’igurishwa ry’abakinnyi n’abatoza mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/01/2019 20:47
1


Mbere gato imikino ibanza ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League) irangira, hari amakuru aba acicikana hirya no hino ku bakinnyi n’abatoza baba bifuzwa n’amakipe yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo.



Muri iyi minsi amakipe ashaka guhindura abakinnyi, abatoza bava cyangwa bayerekezamo, INYARWANDA izajya ifatira hamwe amakuru yose avugwa muri izo gahunda iyageze ku bakunzi bayo. 

Muri iyi nkuru turareba amakuru aba avugwa hirya no hino mu gihugu ku bijyanye n’igindaguranya ry’abakinnyi n’abatoza bava mu ikipe runaka bajya mu yindi.

Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports ishobora kubura Bimenyimana Bonfils Caleb kuko amakuru ahari avuga ko afite gahunda yo kugana muri Oman gushakayo ikipe yakinira ku rwego rwisumbuye.

Kuba Rayon Sports babizi neza ko uyu musore ashobora gusohoka muri iyi kipe, bari muri gahunda yo kuba bamusimbuza Ulimwengu Jules umukinnyi wa Sunrise FC ufite ibitego icyenda (9) muri shampiyona.

Amakuru ahari nuko kugira ngo Rayon Sports ivane Ulimwengu Jules muri Sunrise FC bizasaba ko hazishyurwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000 FRW).


Ulimwengu Jules kuri ubu afite ibitego icyenda muri shampiyona ku nyungu za Sunrise FC

Uretse Ulimwengu Jules ushobora kugana muri Rayon Sports, amakuru ahari aravuga ko Sibomana Patrick bita Papy umukinnyi ukina aca mu mpande, ashobora kumvikana n’iyi kipe yambara umweru n’ubururu. Sibomana yari amaze imyaka ibiri muri FC Shakhtyor Soligorsk muri Belarus.

Nyuma yo gutandukana na USM Alger, Bayisenge Emery biravugwa ko ashobora kuba agiye kwerekeza muri Kazakhstan gushaka amahirwe nyuma y'uko amakuru yo kugana muri APR FC ataraba impamo.

Babicka Shavy rutahizamu wa Kiyovu Sport yamaze kubona ubutumire buvuye muri Turkey bwo kwerekeza mu cyiciro cya kabiri mu igeragezwa akaba yahindura ikipe nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona.

Mbaraga Jimmy Traore wakiniraga ikipe ya AS Kigali kuri ubu yatangiye urugendo rugana muri Malaysia aho yagiye gushaka amahirwe yo kuba yakinayo nyuma yo kuba yari atangiye umwaka we wa kabiri muri AS Kigali yagezemo avuye muri FC Marines.

Twizerimana Martin Fabrice wakinaga hagati muri APR FC akaza kugerageza ibyo kwerekeza muri Rayon Sports ntibikunde amakuru ahari nuko uyu musore ufite impano ashobora kubyumva kimwe na AS Kigali akaba yayisinyira bitewe nuko biteze ko bashobora gutakaza Ntate Djumaine baheruka gukura muri Mukura Victory Sport kuko amakuru ahari avuga ko uyu Ntare Djumaine Iddry ashobora kugana ku mugabane w’i Burayi.


Bimenyimana Bonfils Caleb ari mu nzira zo kujya gukina hanze y'u Rwanda

AS Kigali kandi si Twizerimana Martin Fabrice yifuza gusa ahubwo igihari nuko bidatinze itangira kuganira na Nzigamasabo Steve ukina hagati mu ikipe ya Bugesera FC akaba yayivamo dore ko ari mu mwaka we wa nyuma.

Bugesera FC kandi ishobora kubura Kwizera Janvier (Rihungu) umunyezamu wayo uri mu mwaka wa nyuma, irashaka kumusimbuza Twagirimana Pacifique umunyezamu w’Amagaju FC nawe uri gusoza amasezerano.

Kwizera Janvier arifuzwa cyane n’ikipe ya Kiyovu Sport idafite amahirwe yo kwegukana uyu musore kuko ikipe ya Police FC nayo imwifuza. Kiyovu Sport ishobora kubura Kwizera Janvier ahanini bitewe n’igiciro cy’amafaranga bamutangaho kizajya hasi ku giciro fatizo cya Police FC kuri ubu ishaka umunyezamu wizewe wo gusimbura Nzarora Marcel wageze muri Musanze FC.

Mu minsi ishize INYARWANDA yari yabagejejeho inkuru ivuga ko Ruremesha Emmanuel yaba ashaka rutahizamu wizewe bityo bikaba byaravugwaga ko iyi kipe yifuza Babouwa Samson wa Sunrise FC. Kuri ubu amakuru avugwa nuko ikipe ya Sunrise FC yaba yahakaniye Musanze FC ko uyu rutahizamu atagurishwa. Babouwa Samson yari yemereye INYARWANDA ko agifite amasezerano y’umwaka umwe n’igice muri Sunrise FC.

Danny Usengimana wamenyekanye ari muri Police FC mbere yo kujya muri Singida United, kuri ubu ari mu Rwanda aho bivugwa ko yatandukanye na Tersana CF (Egypt). Amakuru ahari nuko ashobora kuba agiye gukomeza ibiganiro na APR FC akaba yayifasha mu bijyanye no gushaka ibitego.

Nizeyimana Djuma ukina ashaka ibitego muri Kiyovu Sport kuri ubu afite ibitego icyenda (9) anganya na Ulimwengu Jules wa Sunrise FC. Kuri ubu amakipe arimo Rayon Sports na APR FC ari gucungana ku jisho kugira ngo babe bakwitabaza uyu musore umaze kwereka abantu ko izamu ataryumva nk’ibihuha.

Mu gihe Ruremesha Emmanuel ibye byakomeza kuba agaterera nzamba mu ikipe ya Musanze FC, ashobora gusimburwa na Seninga Innocent uri muri Bugesera FC bitewe nuko iyi kipe ya Musanze FC yemera kuzamuha buri kimwe azasaba kugira ngo abakorere ikipe ikomeye kurusha iyo bafite ubu.

Tukiri kuri Seninga Innocent amakuru ahari ari nuko ikipe ya APR FC nayo ishobora kumwitabaza akajya gufatanya na Jimmy Mulisa nk’uko aba bagabo bombi banahurira mu ikipe y’igihugu Amavubi bungirije Mashami Vincent.

Andi makuru ahari avuga ku batoza ni uko mu gihe Albert Mphande yakomeza kubura umusaruro muri Police FC yatanga umwanya akaba yasimbuzwa abatoza barimo Cassa Mbungo Andre na Karekezi Olivier uheruka kuva muri Rayon Sports. Mu gihe Albert Mphande yava muri Police FC, biravugwa ko ashobora kuba yagana muri Police FC yo muri Uganda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nizeyimana Samwer5 years ago
    ndabanza gusuhuza abayobozi bikipe yacu dukunda nkabanyarwanda ikipe yacu aper iconayivugaho nukurinkabafana bayo nirekekuduteza kanyazi go nigasenyi idukorere umuti muruyumwaka





Inyarwanda BACKGROUND