Umuhanzikazi ukunzwe na benshi ku isi Robyn Rihanna Fenty, kuri ubu winjiye no mu bucuruzi bw’ibikoresho by’ubwiza by’abagore, kuri ubu yatanze ikirego mu nkiko aregamo se umubyara Ronald Fenty.
Ikirego Rihanna yatanze aregamo Fenty Entertainment LLC se afatanyije n’undi mugabo witwa Moses Perkins avuga ko bakoresha iri zina mu rwego rwo kuririra ku izina yubatse bimugoye ndetse hakabaho ubwo bashatse gukoresha izina rye mu gushuka abantu n’ibindi bikorwa bigamije inyungu atabivuganyeho nabo.
Rihanna arashinja se gukoresha izina rya Brand ye "Fenty" mu nyungu ze
Mu kirego cyatanzwe na Rihanna muri California, avuga kose se ari gukoresha izina bahuriyeho ‘Fenty’ ashakisha inyungu, nyamara ngo iri zina ryamamaye muri Amerika kubera Rihanna, ibi bikanemezwa n’kigo cyo muri Amerika gishinzwe gutanga ubudahangarwa ku mazina akoreshwa mu bucuruzi (trademark). Rihanna avuga ko se n’uwo bafatanya mu bucuruzi babeshya abantu bashaka kugaragaza ko ubucuruzi bwabo bwaba bufite aho buhuriye na Rihanna, ndetse ngo rimwe na rimwe bajya bizeza abantu ko bari bukore ibitaramo byatumiwemo Rihanna kandi nta gahunda afitanye nabo, bagamije kubeshya rubanda no gushaka inyungu z’umurengera.
Rihanna n'umuryango we, akiri muto
Rihanna yatangije ‘Fenty Beauty’ icuruza ibikoresho by’ubwiza by’abagore muri 2017, ibi bikorwa na se akaba abifata nko kwamamaza ibitari byo kuri rubanda, agashingira ahanini ko n’ubwo basangiye iri zina, rifite agaciro muri Amerika no ku isi kubera Rihanna, atari ukubera se.
Na mbere y'iki kirego, Rihanna na se ntibari babanye neza cyane, dore ko uyu mubyeyi atari ubwa mbere agerageje gushakisha amafaranga akoresheje izina ry'umukobwa we. muri 2009 ubwo Chris Brown yamukubitaga, uyu mubyeyi yagurishije amakuru mu itangazamakuru, Rihanna agahamya ko aya makuru ari n'ibinyoma kuko kuva ibyago byo gukubitwa byamugwirira uyu mubyeyi atigeze anamuhamagara ngo amubaze uko amerewe.
Imibanire mibi kandi yatangiriye no mu bwana kuko Rihanna avuga ko yakuze abona se akubita nyina ndetse ari n'imbata y'ibiyobyabwenge. Se wa Rihanna ariko we akomeza avuga ko nta kintu cyamutanya n'umwana we ngo kuko ari amaraso ye ndetse ngo iyo bagiranye ibibazo barongera bakiyunga. Ibi kandi bishimangirwa n'uburyo Rihanna yita ku babyeyi be bombi mu mibereho ya buri munsi, dore ko yanaguriye uyu se inzu yo guturamo ifite agaciro ka miliyoni 1.8 z'amadolari muri 2016. Yari yaranaguriye nyina inzu yo guturamo muri 2012.
TANGA IGITECYEREZO