RFL
Kigali

Lil G yinjije abakunzi b'umuziki we muri 2019 abaha indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana 'Halleluyah' -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/01/2019 14:30
0


Lil G ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki, mu gihe gishize yatangaje ko n'ubwo yamamaye nk'umuraperi ukomeye ariko ajya anyuzamo agakora n'izindi njyana. Kuri ubu Lil G yinjije mu mwaka mushya wa 2019 asohora indirimbo yise 'Halleluyah' yo kuramya no guhimbaza Imana.



Aganira na Inyarwanda.com Lil G avuga kuri iyi ndirimbo ye nshya, yagize ati "Iyi ni indirimbo nari naremereye abafana banjye yo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse nanjye nari mbifite muri gahunda. Ni imwe mu mishinga mpayemo impano abafana banjye, nkaba mbararikiye umwaka wuzuyemo ibikorwa nk'ibisanzwe ndetse mbararikira n'igitaramo ku munsi mukuru w'abakundana "Valentine's day".

UMVA HANO INDIRIMBO 'HALLELUYAH' YA LIL G

Lil G

Lil G yashyize hanze indirimbo ye nshya 'Halleluyah'

Lil G, umuyozi wa Round Music akaba n'umuhanzi ku giti cye, kuri ubu yahagurukiye gukora cyane mu mwaka wa 2019 akaba yahereye kuri iyi ndirimbo ye nshya yise 'Halleluyah' indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yakoranye na Producer Junior Multisystem.

UMVA HANO INDIRIMBO 'HALLELUYAH' YA LIL G






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND