RFL
Kigali

Dior Serge wabiciye muri Kigali Jazz Junction yasohoye indirimbo yise ‘TO NIGHT’-Video

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:16/01/2019 15:36
0


Umuhanzi Dior Serge ubarizwa muri Neptunez Band icuranga mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction, kunze kugaragara afasha abahanzi mu majwi (Vocalist) yashyize hanze indirimbo nshya yise 'TO NIGHT'.



Cyubahiro Serge ukoresha izina ry'ubuhanzi Dior Serge ukunze kuririmba indirimbo z'urukundo, yatangiye umwaka wa 2019 ashyira hanze indirimbo ye ya kabiri (2) yise 'To Night' ubisobanuye mu rurimi rwi kinyarwanda bivuze iri joro. 

Dior Serge yatangarije INYARWANDA ko iyi ndirimbo yayituye abakundana, avuga ko bajya bayikoresha mu gihe bishimana ari babiri. Yagize ati: "Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo nabugeneye abakundana, aho umwe muri bo asaba mugenzi we ko bakwishimana muri iryo joro, irimo amagambo menshi abakundana babwirana mu gihe bifuza guhuza urugwiro."

Yakomejje asaba abakunzi b'ibihangano bye kuyisangiza inshuti n'abavandimwe abizeza ko nawe aje gukomereza aho bakuru be bagejeje.  


Dior Serge arizeza abakunzi bi bihangano bye ko abahishiye byinshi muri uyu mwaka.  

Iyi ndirimbo To Night yasohokanye n'amashusho yayo, amajwi yayo yakozwe na Iyzo pro naho amashusho yakozwe na Mici.  Dior Serge Yatangiyeumuziki muri 2014 akorana indirimbo n'abandi bahanzi, gusa muri 2018 ni bwo yatangiye gukora muzika nk'umuhanzi. Indirimbo ebyiri afite harimo Mrembo na To Night yashyize hanze uyu munsi.

Kanda hano urebe amashusho y'iyi ndirimbo 'To Night'








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND