RFL
Kigali

"Numva ndyohewe no kuba nkijijwe" Gisele Shema Uwineza yiyemeje gukoresha impano yahawe ku bw'inyungu z'ubwami bw'Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/01/2019 11:47
6


Gisele Shema Uwineza uvuga ko aryohewe cyane no kuba akijijwe ni umuhanzikazi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho yiyemeje gukoresha impano yahawe yo kuririmba ku bw’inyungu z’ubwami bw’Imana.



Gisele Shema Uwineza ni umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko, akaba asengera muri Assemblies of God Kimihurura. Kuririmbira Imana abifatanya n’ubuzima bw’ishuri dore ko yiga i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa gatanu wa ‘Pharmacy’. Yabwiye Inyarwanda ko kuririmba yabitangiye akiri umwana. Ati: Kuririmba nabitangiye cyera nkiri muto mfite nka 8 years (imyaka 8 y'amavuko). Mfite indirimbo nyinshi ariko hanze hamaze kugera imwe yitwa INZIRA N'UKURI.

Inyarwanda.com yamubajije impamvu yayobotse inzira yo kuririmbira Imana adusubiza ko yasanze ari impano yahawe n’Imana kandi akaba atagomba kuyipfusha ubusa. Yunzemo ko agomba gukoresha impano yo kuririmba yahawe ku bw’inyungu z’ubwami bw’Imana. Ati: “Impamvu ndirimba ni uko namenye ko biri mu byo mpamagarirwa mu buzima bwanjye kandi n'Imana ikaba yarampaye impano yo kuririmba numva ngomba kuyikoresha ku bw'inyungu z'ubwami bw'Imana.”


Gisele Shema Uwineza avuga ko abahanzi afatiraho icyitegererezo ari benshi, gusa ngo abo akunda cyane ku isonga harazaho Tasha Cobbs. Yagize ati: “Mu kuririmba mfite aba role models benshi ariko cyane cyane nkunda gukurikira Tasha Cobbs na Zaza.” Abajijwe ibikorwa ateganya gukora muri uyu mwaka yagize ati: “Uyu mwaka ndumva nzashyira hanze ibihangano byanjye maranye igihe kinini mbitse ndetse Imana nishoboza album izaba yarangiyre uyu mwaka.”

Gisele Shema arifuriza abantu gusogongera kuri Yesu Kristo

N'ubwo amaze kwandika indirimbo nyinshi, kuri ubu uyu muhanzikazi Gisele Shema Uwineza amaze gushyira hanze indirimbo imwe yise ‘Inzira n’ukuri’. Twmubajije impamvu yamuteye kuririmba iyi ndirimbo adusubiza agira ati: “Impamvu naririmbye Yesu ni inzira n'ukuri byari bigendeye icyo gihe ku bihe nari ndimo nibutse ko amaraso ya Yesu Kristo ari ryo rembo ryonyine ryo kugera ku Mana Data ndetse no ku bugingo buhoraho.”


Yunzemo ko aryohewe cyane no kuba akijijwe kuko aba yuzuye amahoro n’umunezero. Ati: Numva ndyohewe no kuba nkijijwe kuko mba nuzuye amahoro n'umunezero. Nayiririmbiraga Yesu mushima ariko kandi n'abazayumva mu gihe cyo kuramya Imana ijye ibafasha ndetse abantu bose muri rusange mbifuriza gusogongera kuri Yesu Kristo.”

UMVA HANO INZIRA N'UKURI YA GISELE SHEMA UWINEZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patience Murungi 5 years ago
    Giselle Imana iguhe umugisha nukuli kandi izakugeze aho wifuza kugera. Wahisemo neza gukoresha impano yawe uririmbira uwiteka. Turagushyigikiye
  • Jojo5 years ago
    Woow courage cyane kdi Imana imushyigikire .
  • JKA5 years ago
    Woow! Iyi ndirimbo ni nziza cyane. Gisele Imana imuhe umugisha kandi akomereze aho turamukunda cyane kuko natwe ajya aduhesha umugisha
  • Prosper5 years ago
    Uwiteka aguteze intambwe, aguhe ibyukeneye byose kugirango ukomeze kumuririmbira amashimwe ubwire Bose ineza ye. Best wishes sister Gisele.
  • Djalia Umutangampundu5 years ago
    Keep up the good work Gisele.I am proud of you and I pray that God continue to push you to greater heights
  • Producer 5 years ago
    Courage Gigi shyiramo Imbaraga





Inyarwanda BACKGROUND