RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Anatole

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/01/2019 11:05
1


Anatole ni izina rikunze kwitwa abagabo, rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa ariko rikaba nanone rikomoka mu kigereki. Risobanura “kurasa kw’izuba”.



Imiterere ya ba Anatole

Anatole akunda gusabana, kwigenga no kuba yisanzuye. Azi cyane ibyo kujya inama ndetse no kuganira n’abantu hari ikigamijwe, kumenyerana nawe biroroshye, akunda gutembera ahantu hatandukanye kandi atinyuka gukora ibintu abandi batinya. Ntakunda kwihagarika mu buryo bw’ibitekerezo, ntabwo yihangana cyane kandi akunda ibintu bikozwe mu buryo bwihuse. Akunda guhangayika ariko ntabwo agira amahane cyane, aba akomeye ku byo yizera kandi yanga ibitnu bitajya bihinduka.

Yita cyane ku buryo agaragara, akora ibishoboka ngo abe ameze neza ku buryo abantu bamubona nk’umuntu w’igikundiro kandi usobanutse. Aba atandukanye mu bandi kandi akagira igikundiro, azi guhimba udushya kandi yuzuye ubuzima. Yita cyane ku buryo akora akazi ke, agendera kuri gahunda gusa yishimira gutanga amategeko kurusha kuyahabwa. Iyo ibintu bitagenze uko yabyifuzaga ashobora kugaragaza uburakari n’umujinya, gusa nanone agira n’ubushobozi bwo kuba yakwiyumanganya, cyane cyane iyo ari mu ruhame.

Iyo akiri umwana, Anatole aba yitonda, atuje kandi yumvira ababyeyi. Ntabwo igihe cyose aba afite ikinyabupfura cyane cyane ku bijyanye no kuba aba ashaka ubwigenge cyane. Ikintu yifuza kurusha ibindi ni umutekano, umutuzo n’amahoro, akazi gakozwe mu buryo bwihuse n’ubwo rimwe na rimwe ibikorwa bye bidahwana n’ibyo avuga cyangwa yifuza. Akunda umuntu umubwiza ukuri, gucisha macye ndetse no kwicisha bugufi. Mu rukundo akunda umuntu uhamye, gusa arashukika ku buryo guca inyuma uwo bakundana bishobora kumworohera.

Ashishikazwa no gukora imirimo ijyanye n’ubucuruzi, ubukerarugendo, siporo, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuyobozi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DUSHIMIRE Anatole1 year ago
    Aba abyibushye.





Inyarwanda BACKGROUND