RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Julie/Julia

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/01/2019 17:46
3


Julia ni izina rikunze kwitwa ab’igitsina gore, rifite inkomoko muri Portugal. Iri zina risobanura “utangiye kumera ubwanwa”



Imiterere ya ba Julia

Umuntu yaba abeshye avuze ko Julia ari umuntu woroheje! Akunda gutegeka, ni umunyamahane, imyitwarire ye ikunda kugaragara ku bagabo kurusha abagore,ashaka kuba ari we ushinzwe ibintu runaka kandi akaba ari we utanga amategeko. Agira umwete mwinshi mu gukora ibintu yiyemeje, akunda imitungo kandi agira intego mu byo atekereza. Ashishikazwa cyane n’ibyo kubarura imari ndetse akunda gutekereza ubucuruzi. Ntapfa kurekura amafaranga, ashobora guhitamo gukoresha ay’abandi agashira ariko ntakore ku ye bwite.

Agira ubuhanga bwinshi mu bijyanye no gukora amahitamo, arakazwa n’ubusa, ashaka ko abantu baharanira kumushimisha. Icyo yashatse ashyirwa ari uko akigezeho, agira ishyari kandi akikunda cyane, ntiyihanganira gutsindwa. Gusa iyo abashije guhirwa, nibwo agira amarangamutima yo kuba yasangira ibyo afite. Avugira aho kandi agakunda kuburana. Iyo adakunda umuntu, ntabasha kubihisha cyangwa ngo yihanganire kumwitwaraho nabi amugaragariza ko atamukunda. Ntajya aca ku ruhande kandi iyo mugiranye ikibazo, atangira gutekereza uburyo bwo kuzakwihimuraho.

Iyo akiri umwana, aba ashaka ko icyo yifuza kiboneka byanze bikunze, ariyo mpamvu ababyeyi be bagomba kwitonda cyane kuko iyo atabonye icyo ashaka ashobora kurakara cyane. Ubu burakari ntibuba bugomba guca intege ababyeyi, bagomba kumuhwitura kuko kurera Julie bitoroshye. Ni byiza kumujyana mu bikorwa bya siporo kuko ifasha kugabanya uburakari n’amahane bimubamo. Ni umuhanga  mu bijyanye n’akazi gasaba gukoresha intoki kurusha uko wakoresha ubwonko. Ni ngombwa kumutoza kwihangana, gusangira ibyo afite ndetse no gucisha macye.

Akunda guhangayikishwa n’ubusa, ntiyiyizera cyane n’ubwo ku bamureba bakwibwira ko yigirira icyizere. Akunda umutuzo n’amahoro, ubuzima bwe bw’urukundo ntibuba bworoshye na mba kubera uburyo aba ashaka gutegeka ndetse ngo ibintu byose bigende uko abitekereza. Julia kandi ntiyoroherwa n’urukundo bitewe n’uburyo atajya akunda kugaragaza amarangamutima ye. Ntabwo agira amarangamutima menshi mu by’urukundo, gusa mu mahitamo ye yita cyane ku cyo umukunzi we ashobora kuba akora cyangwa aho akomoka. Ntabwo akunze guca inyuma uwo bakundana, iyo aketse ko yaba ari gucibwa inyuma cyangwa iyo yiyumva nk’aho atari kwitabwaho bihagije, ashobora kurakara umuranduranzuzi.

Kuri Julie habanza imibereho n’akazi ke, ibijyanye n’umuryango bikaza inyuma, akunda akazi gafite aho gahuriye no gucunga umutungo cyangwa kuyobora ahantu ahora akora ku mafaranga umunsi ku wundi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • julie5 years ago
    big yes
  • inararibonye5 years ago
    Nibyo rwose ntaho mwibeshye ariko muzatubwire nabitwa ANATOLE imiterere yabo. Murakoze
  • Betty tuyisenge5 years ago
    Muzatubwire beatrice





Inyarwanda BACKGROUND