RFL
Kigali

Ifoto y’igi ry'inkoko yaciye agahigo ku Isi iba iya mbere mu zikunzwe cyane kuri Instagram ihigitse umunyamideli Kylie

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/01/2019 12:07
0


Ifoto y’igi ry’inkoko yihariye ikuzo ku rubuga rwa instagram ikundwa na benshi ku Isi bagera kuri Miliyoni 24. Ni ikamba yambuye umushabitsi akaba n’umunyamukuru ukora ibiganirompamo, Kylie Jenner wari ufite ifoto yakunzwe n’abantu Miliyoni 18.



Kuya 04 Mutarama 2019 ni bwo urubuga World_record-egg rubinyujije kuri konti ya Instagram rwahamagariye abantu gukanda ‘likes’ ku ifoto y’igi ry’inkoko hagamijwe guca agahigo ku Isi ko kugira ifoto yakunzwe na benshi.

Banditse bati “ Reka dukore amateka ku Isi ifoto y’igi ry’inkoko ibe iya mbere ikunzwe n’abantu binyuze kuri instagram. Turashaka gukuraho agahigo k’umunyamideli Kylie Jenner ufite ifoto yakunzwe na miliyoni 18 z’abantu. Twabikora,”

Ifoto y'igi ry'inkoko yahigitse iya Kylie yari imaze igihe ari iya mbere kuri instagram.

Nyuma yo kwandika ubu butumwa, abantu benshi bahagurukiye gukanda ‘likes’ kuri iyi foto y’igi ry’inkoko, maze kuri uyu wa mbere tariki 14 Mutarama 2019, iyi foto yuzuza Miliyoni 24 ihigika ifoto y’umunyamideli Kylie wari ufite Miliyoni 18.

Ba nyiri iyi foto y’igi ry’inkoko, banditse kuri instagram bagira bati “Amateka arakozwe ku Isi yose ni twe dufite ifoto yakunzwe na benshi binyuze ku rubuga rwa instagram,” Bahise bavuga ko instagram ikwiye kubaha akamenyetso k'ubururu [Blue tick] gashimangira ko iyo konti ari iyabo.

Kuya 06 Gashyantare 2018, ni bwo Kylie Jenner yashyize kuri instagram ifoto yerekana afashe mu ntoki umukobwa we Stormi Webster ikundwa (likes) n’abantu bagera kuri Miliyoni 18, ica agahigo ku rubuga rwa instagram ku Isi yose. Nyuma yo kubona ko ifoto ye yahigitswe n'ifoto y'igi ry'inkoko, Kylie yifashe amashusho kuri instagram, maze agira ati “Mufate iryo gi’.


Ifoto y'igi ikunzwe na benshi ku Isi.

Ifoto ya Kylie yahigitswe ku mwanya wa mbere.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND