Bamwe mu byamamare Nyarwanda bakomeje gusakaza amafoto ku mbuga nkoranyambaga bakoresha bahishura ihindagurika ry’imiterere y’umubiri bagize hagati y’umwaka wa 2009 kugeza muri uyu mwaka wa 2019.
Ibi bari kubikora mu cyiswe “10yearschallenge”. Bari kwerekana ifoto imwe bafotowe mu 2009 bakayihuza n’iyo bafotowe muri 2019. Ibi biri gukorwa na benshi basanzwe bazwi ku mbuga nkoranyambaga, abahanzi n’abandi batandukanye bo ku Isi, gusa twe muri iyi nkuru twaguhitiyemo ku kwereka abo mu Rwanda.
Benshi mu byamamare bagiye bagaragaza ko imyaka icumi ari myinshi kandi hari inzozi bari bafite zaherekejwe n'imihindagukire y'umubiri. Umunyamakuru Fiona Mbabazi wa RBA, yanditse kuri instagram agira ati "2009-2019, ubwo natekerezaga ko nzaba umunyamideli. Rukabuza wiyise Deejay Pius, ati "Ntimuturebe ubu twarabaye abakire, kera imicongo twarayiryaga kurusha [...]." Bruce Melodie yabiteyemo urwenya, avuga ko 'mu myaka icumi ishize nta camera zabaga i Kanombe'.
Yifashishije indirimbo aherutse gushyira hanze, Aline Gahongayire yavuze ko anyuzwe mu mutima. Clapton we ahamya ko mu 2009 yambaraga nk'umunyamuziki Ne-yo. Dj Marnaud uharawe muri iyi minsi mu kuvangavanga umuziki, yavuze ko yabuze ifoto yo mu myaka icumi ishize, arenzaho ko n'ubwo yabonye iyo myaka itandatu ishize ariko 'umusore yahindutse'.
AMAFOTO:
The Ben
Dj Pius.
Umuramyi Serge Iyamuremye
Itahiwacu Bruce Melodie.
Umuhanzi Uncle Austin
Aline Gahongayire
Umunyamuziki Phiona Mbabazi.
Shaddy Boo waryubatse ku mbuga nkoranyambaga.
Umunyarwenya Clapton Kibonke.
Dj Marnaud.
Miss Uwase Vanessa Raissa
Danny Usengimana
Frank Joe
TANGA IGITECYEREZO