RFL
Kigali

2009-2019: Bamwe mu byamamare Nyarwanda basohoye amafoto ahishura ihindagurika ry’imiterere y’umubiri wabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/01/2019 9:26
1


Bamwe mu byamamare Nyarwanda bakomeje gusakaza amafoto ku mbuga nkoranyambaga bakoresha bahishura ihindagurika ry’imiterere y’umubiri bagize hagati y’umwaka wa 2009 kugeza muri uyu mwaka wa 2019.



Ibi bari kubikora mu cyiswe “10yearschallenge”. Bari kwerekana ifoto imwe bafotowe mu 2009 bakayihuza n’iyo bafotowe muri 2019. Ibi biri gukorwa na benshi basanzwe bazwi ku mbuga nkoranyambaga, abahanzi n’abandi batandukanye bo ku Isi, gusa twe muri iyi nkuru twaguhitiyemo ku kwereka abo mu Rwanda.

Benshi mu byamamare bagiye bagaragaza ko imyaka icumi ari myinshi kandi hari inzozi bari bafite zaherekejwe n'imihindagukire y'umubiri. Umunyamakuru Fiona Mbabazi wa RBA, yanditse kuri instagram agira ati "2009-2019, ubwo natekerezaga ko nzaba umunyamideli. Rukabuza wiyise Deejay Pius, ati "Ntimuturebe ubu twarabaye abakire, kera imicongo twarayiryaga kurusha [...]." Bruce Melodie yabiteyemo urwenya, avuga ko 'mu myaka icumi ishize nta camera zabaga i Kanombe'.

Yifashishije indirimbo aherutse gushyira hanze, Aline Gahongayire yavuze ko anyuzwe mu mutima. Clapton we ahamya ko mu 2009 yambaraga nk'umunyamuziki Ne-yo. Dj Marnaud uharawe muri iyi minsi mu kuvangavanga umuziki, yavuze ko yabuze ifoto yo mu myaka icumi ishize, arenzaho ko n'ubwo yabonye iyo myaka itandatu ishize ariko 'umusore yahindutse'.

AMAFOTO:

10yrs

The Ben

Dj Pius.

Umuramyi Serge Iyamuremye

Itahiwacu Bruce Melodie.

Umuhanzi Uncle Austin

Aline Gahongayire

Umunyamuziki Phiona Mbabazi.

Shaddy Boo waryubatse ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyarwenya Clapton Kibonke.

Dj Marnaud.

10yrs

Miss Uwase Vanessa Raissa

10yrs

Danny Usengimana

10yrs

Frank Joe

10yrs

10yrs

10yrs

10yrs

10yrs

10yrs






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Knox pro5 years ago
    Hhhhhh mbega abantu koko imana ikura kure ndebera kinnyusi weee hhhhh





Inyarwanda BACKGROUND