RFL
Kigali

Hagiye gushingwa ikigega cyo gufasha cyitiriwe Alexia Mupende wishwe atewe icyuma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/01/2019 21:54
0


Umwe mu bavuze amateka yaranze ubuzima bwa Alexia Uwera Mupende akiri ku isi, yatanze igitekerezo cy’uko habaho ishingwa ry’ikigega cyamwitirirwa cyo gufasha abatishoboye, abarwarira mu bitaro n’abandi benshi yajyaga yitaho.



Ibi uyu musore yabitangarije mu muhango wo gusabira Nyakwigendera Alexia Mupende wabaye kuri iki cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 kuri Rehoboth Hall I Kanombe. Uyu musore wagarutse ku buzima bwa Nyakwigendera Alexia Mupende, yavuze ko afite icyifuzo cy’uko hashingwa ikigega cyamwitirirwa mu rwego rwo kugira ngo azahore ari urwibutso mu mitima yabo. 

Yagize ati “….Nakwifuje ko bishoboka twagira ikigega cyitiriwe Alexia. Ndabizi ntawigeze abivuga ariko bishoboka inshuti n’abavandimwe ba Alexia mureke tubitekerezeho. Buri muntu wese yahuye nawe hari uburyo yagize uruhare mu buzima bwe.”

Alexia wishwe atewe icyuma.

Yavuze ko iki kigega cyashingwa mu rwego rwo gufasha benshi bafashwaga na Alexia Mupende ndetse n’abarwayi yasuraga mu bitaro. Ati “ Mureke ntituve gushyingura Alexia ngo twibagirwe, mureke Alexia akomeze abeho abe muri twebwe. Mureke niba bishoboka tugire ikigega cyimwitirirwa cyabasha gufasha ba bandi batishoboye yitagaho. Cyabasha gufasha gusura ba bandi barwariye mu bitaro yitagaho kugira ngo Alexia ntazime muri twebwe,”

Rose Mupende, ubyara Alexia Mupende yavuze ko umukobwa we yari umunyamutima ku buryo yitaga ku bandi we akayimpa. Avuga ko iyo yahembwaga yakuragaho icya cumi, amafaranga yo gutanga ku batishoboye yafashaga n’abandi benshi yari yaragaruriye icyizere cy’ubuzima.  

Incamake ku buzima bwe:

Nabayeho ubuzima nkaho ntazigera mpfa kandi nkagira icyizere cy’uko nzapfa mu gitondo”-Imana izi amazina yanjye. Alexia  iruhuko ridashira!

Yitwa Alexia Mupende, yari afite amazina y’amatazirano nka: Toto, Maliwaza, Ding Xiang] yabonye izuba mu 1984 mu mujyi wa Nairobi muri Kenya. Avuka kuri Alex Mupende na Rose Mupende, yari afite abavandimwe: Joy, Liliane, Ritah, Fred, Nicholas ndetse na Alex.

Amashuri abanza yize Lavington mu Mujyi wa Nairobi ndetse na Camp Kigali. Amashuri yisumbuye yayize muri Namasagali College ndetse na St.Lawrence. Yabonye ‘Diploma’ mu bijyanye na ‘Computer Science’ yakuye muri KIST, impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yayikuye muri Mt.Kenya University aho yize ‘Business information technology’.

Yagiriwe umugisha wo kubona umukunzi ndetse yiteguraga kurushinga ku ya 16 Gashyantare 2019. Mu buzima bwe, yabayeho yiyegurira Imana. Yakunze umuryango we ndetse awuzanira umugisha. Paji y’ubuzima bwe yayimaze mu bijyanye no kumurika imideli. 

Yari umunyagikundiro, yiyoroshya mu migirire ye. Ntiyaciraga abandi imanza, yabagaho ubuzima bwo kwakira buri wese uko ari. Yahoraga azirikana iminsi mikuru y’amavuko y’abandi, ndetse akibutsa abo mu muryango we n’abandi baziranye kwifuriza isabukuru nziza abayigize.

Yakundaga koga, guseka bidashira, akunda abana…Yari azwi nk'utunze ‘dreadlocks’ ndetse yazimaranye hafi imyaka icumi. Igitabo yaherukaga gusoma cyitwa ‘The Enomous Bean’ ubanza ari nayo mpamvu yakundaga kuvuga ‘Cool Bean’. Yari Malayika kuri iyi isi, agiye hakiri kare, ndetse benshi bizeye ko yicaye iburyo bw’Imana.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND