RFL
Kigali

Ese koko abantu banga amashusho y’ubwambure n’ubusambanyi? Kuki ari yo arebwa cyane?

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/01/2019 17:30
0


Uretse mu Rwanda, n’ahandi hose ku isi iyo ukiriranye ibivugwa n’uburyo abantu babona ibintu, usanga benshi bagaragaza ibitekerezo by’uko kwerekana ubwambure n’ubusambanyi mu ruhame atari ibyo gushimwa. N’ubwo bimeze bityo, usange amashusho n’amafoto y’ubwambure ari byo birebwa cyane.



Turi kubaho mu gihe interineti ari kimwe mu bintu byihutisha serivisi nyinshi zitandukanye, itumanaho ryaroroshye cyane kuko kuvugana n’umuntu uri iyo bigwa ku yindi migabane itandukanye byaroroshye mu buryo bushoboka bwose. Amakuru yo ku isi hose asakara vuba, kwiyungura ubumenyi n’ibindi nkenerwa bitandukanye interineti yarabyoroheje. Uku kugira umumaro ariko ntikwatuma twirengagiza uburyo interineti yabaye igikoresho gikomeye cyo kunyuzamo byinshi mu bitemerwa na rubanda nyamwinshi mu buryo bworoshye.

Hari amagambo menshi atandukanye anyuzwa kuri interineti, indirimbo, amafoto n’amashusho ba nyir’ukubitangaza batapfa gutinyuka kugaragaza imbere y’abantu imbona nkubone ahanini ukurikije ibijyanye n’ubwambure cyangwa ubundi butumwa buganisha ku busambanyi. Ubwambure ni ikintu benshi badakunze kuvugaho rumwe, bavuga ko bidakwiye cyangwa ko bihabanye n’indangagaciro nyamara abantu bakoresha iyi turufu mu gutambutsa ubutumwa bwabo usanga bakunze gukurikirwa cyane na babandi babarwanyaga.

Kardashian

Nka Kim Kardashian yamenyekanye cyane kubera amafoto y'urukozasoni, kugeza n'uyu munsi yifashisha amafoto y'ubusa bwe mu kwamamaza ibikorwa bye bitandukanye

Uzasanga hari abantu bazwiho gukunda kunengwa mu bijyanye n’ubwambure, ubutumwa bujyanisha ku busambanyi, nyamara na bamwe muri ba bandi bahora bapfumbase za bibiliya bavuga ko bakijijwe iyo ubabajije uwo muntu ushobora gusanga bamuzi cyane kuko baba baragize umwanya wo gucisha amaso kuri interineti bagashakisha uwo muntu bakamumenya, cyangwa se ugasanga bamukurikira umunsi ku wundi.

Umuntu mukuru muzima wese atekereza iby’imibonano mpuzabitsina nibura inshuro 10 ku munsi

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa ku bijyanye n’uburyo ab’igitsina gore n’igitsina gabo batekereza ku mibonano mpuzabitsina. Aha hakubiyemo ibintu byinshi bitandukanye birimo gutekereza ku miterere y’ikindi gitsina, ubushobozi mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina n’ibindi bitandukanye. Iyi ngingo ikunzwe gufatwa nk’iyiyubashye kuko ntawe upfa kuvuga ibijyanye nayo mu ruhame uko yiboneye, nyamara mu mutwe wa buri muntu mukuru wese usobanukiwe iyi ngingo ayitekerezaho n’ubwo byaba atari mu buryo bwimbitse, nibura inshuro 10 ku munsi. Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko abagabo ari bo batekereza kuri iyi ngingo cyane, inshuro zishobora kugera kuri 8000 ku munsi. Bagabo ariko ngo batekereza ibiryo, kuryama n’iby’imibonano mpuzabitsina ku rugero rungana ku munsi.

Upfa kuvuga cyangwa kugaragaza ibyerekeye imibonano mpuzabitsina mu ruhame yitwa umushizi w’isoni, ari nacyo gituma benshi mu babyerekana ku karubanda bafatwa nk’abantu bakora ibidahwitse. N’ubwo binengwa, ayo matsiko aba mu muntu ndetse n’uko gutekereza kuri ibi bikorwa inshuro zitari nkeya ku munsi, biri mu bikurura abantu cyane kureba no kutabasha kwihunza ibintu byerekeye iyi ngingo.

Nudes

nudes

Amafoto nk'aya atuma abantu batekereza ibyerekeye n'imibonano mpuzabitsina akurura benshi kandi agatuma ba nyir'ukuyakoresha bacuruza ibyo bashaka gucuruza

Ubucuruzi bwo kuri interineti ahanini bushingiye mu kubona umubare munini w’abantu bagira amatsiko y’ibyo ukora, aha akaba ari ho bamwe mu bafite ibyo bacuruza bifashisha interineti bafatiye intege nke ziba mu muntu zo kugira amatsiko y’ibyerekeye imibonano mpuzabitsina. N’ubwo abantu banenga ndetse bakamagana ibijyanye n’ubwambure, ntibibuza ko usanga abakoresha iyi turufu bakunze guhirwa ku bijyanye ko kugera ku ntego yo gukurura abantu, bakabona icyo washakaga kubereka.

SRC: Psychology Today






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND