RFL
Kigali

Ntate Djumaine yatubwiye impamvu abakinnyi bigiye umupira i Burundi bagera mu Rwanda bikabahira

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/01/2019 13:10
0


Ntate Djumaine Iddry kuri ubu ni umukinnyi wo hagati mu ikipe ya AS Kigali, ikipe iba mu maboko y’umujyi wa Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda. Uyu musore w’imyaka 23 avuka mu gihugu cy’u Burundi akaba umwe mu bakinnyi beza bakina hagati mu kibuga.



Akenshi abakunzi, abafana, abasesenguzi ndetse n’abakinnyi ubwabo iyo baganira usanga bakunze kwemeranya neza ko abakinnyi bakuriye mu gihugu cy’u Burundi usanga bazi umupira ku rwego rujya gutandukana n’urw’abakinnyi bakuriye mu Rwanda. Ibi abantu bakomeza kubyibaza ariko abatekinisiye b’umupira bakunze kuvuga ko mu gihugu cy’u Burundi bagira inzira iboneye (Structure) ifasha abakinnyi kuzamuka neza bagakurikiranwa kuva mu bwana bwabo kugeza bageze mu myaka yo gukina nk’umwuga kuko abenshi usanga bahita bava mu Burundi bajya gukina hanze ku rwego mpuzamahanga.


Ntate Djumaine umukinnyi mushya muri AS Kigali 

Ntate Djumaine, umukinnyi ukina hagati muri AS Kigali nyuma yo kuba yaravuye muri Mukura Victory Sport ubwo umwaka w’imikino 2017-2018 wari urangiye, avuga ko akenshi usanga iyo abakinnyi bavuye mu Burundi baza mu Rwanda baje gushaka ubuzima bityo ugasanga nta mwanya babonye wo gutakaza kuko icyabazanye baba bakizi bikabafasha kwimenya kurusha uko umuntu uri mu gihugu cye yakwitwara.

“Mu busanzwe ahantu hose wajya ku isi mu bijyanye n’umupira w’amaguru uzasanga abakinnyi bava hanze y’igihugu baba barimo bakora cyane kuko ntabwo baba bifuza gusubira aho bavuye. Niyo mpamvu mu Rwanda ubona Abarundi bakoresha imbaraga nyinshi kuko barabizi neza ko icyabazanye ari akazi kandi bazi ko ubuzima bavuyemo ari bubi batakongera kwifuza kubusubiramo. Niyo mpamvu ubona haba hari intego yo gukora ibyiza kugira ngo bagere ku rundi rwego rwiza”. Ntate


Ntate Djumaine umukinnyi wo hagati muri AS Kigali

Ntate Djumaine w’imyaka 23 avuga ko intangiriro z’umwaka w’imikino 2018-2019 muri AS Kigali bitakunze ko batangira neza ariko kuri ubu abona bigenda biza bikanamuha icyizere ko ikipe yabo izagera ku ntego.

“Iyi shampiyona kuri njyewe mbona itaratangiye neza kuko ntabwo ikipe yacu yatangiye itsinda ariko kuri ubu urabona ko tugenda twitwara neza gahoro gahoro. Nizera ko tuzagera ku ntego yacu”. Ntate



Ntate Djumaine avuga ko ikiba cyaravanye abakinnyi i Burundi bahora bakizirikana 

Iyo umuntu arebye uburyo Ntate Djumaine akina, bigaragara ko asigaye akina hagati ariko ahengamiye mu mpande. Gusa avuga ko ntacyo bimutwara kuko ngo uburyo bwose umutoza yamusaba gukina abubasha kandi bigatanga umusaruro n'ubwo umwanya we ari hagati mu kibuga imbere y’abugarira (Holding Midfielder).

Ntate yakinnye mu makipe atandukanye mu gihugu cy’u Burundi arimo; Africel (2008) ikipe y’abana (Academy), yaje kujya muri Academy Chite (2009-2011) yatozwaga na Ndayizeye Jimmy. Icyo gihe ngo Kanyankore Gilbert yamufashije kujyayo. Nyuma nibwo yahise ajya muri Atletico (2012-2013).



Ntate Djumaine aguruka ku mupira ubwo bari bahanganye na Police FC

Nyuma ngo yaje kubona amahirwe yo kujya muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards (2014-2015) ntibyakunda ahita agaruka mu Burundi muri Atletico. Agarutse muri Atletico yahise ahura n’uburwayi asa n'aho ahagaritse gato mbere yo gukira akajya muri Muzinga FC (2016-2017), ikipe yavuyemo  akaza muri Mukura Victory Sport (2017-2018) kuri ubu akaba ari muri AS Kigali (2018-2019).


Ntate Djumaine (10) ubwo yari muri Mukura VS 


Ntate Djumaine (10) yakunze kuba umukinnyi ubanza muri Mukura VS








Ntate Djumaine avuga ko Imana imufashije yazagera kure yifuza 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND