RFL
Kigali

Menya bimwe mu byaranze itariki 14 Mutarama mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/01/2019 11:48
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 3 mu byumweru bigize umwaka tariki 14 Mutarama 2019, ukaba ari umunsi wa 14 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 351 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1539: Igihugu cya Espagne cyatangiye gukoroniza Cuba.

1943: Uwari perezida wa Amerika Franklin D. Roosevelt, niwe muperezida wa mbere wa Amerika wagendeye mu ndege akiri ku butegetsi igihe yavaga muri Miami yerekeza muri Maroc mu rugendo rw’indege guhurirayo n’uwari minisitiri w’intebe w’ubwongereza Winston Churchill.

1973: Igitaramo cyakozwe na Elvis Presley yari yise Aloha from Hawaii cyatambutswaga kuri televiziyo binyuze mu ikoranabuhanga rya satellite, kiba igitaramo cya mbere cyakurikiwe n’abantu benshi kuri televiziyo mu mateka, gikozwe n’umuhanzi umwe.

2011: Nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage mu gihugu cya Tuniziya, uwari perezida Zine El Abidine Ben Ali, yahunze igihugu ajya muri Arabia Saudite.

Abantu bavutse uyu munsi:

1965: Slick Rick, umuraperi akanatunganya indirimbo z’amajwi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1968: LL Cool J, umuraperi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1977: Yandel, umuririmbyi w’umunya-puerto Rico nibwo yavutse.

1982: Léo Lima, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1986: Yohan Cabaye, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1920: John Francis Dodge, umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka zo mu bwoko bwa Dodge yaratabarutse, ku myaka 56 y’amavuko.

2006: Mark Philo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yitabye Imana, ku myaka 22 y’amavuko.

2010: Petra Schürmann, umunyamideli akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umudage, wabaye nyampinga w’isi mu 1956 yitabye Imana, ku myaka 75 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND