RFL
Kigali

Ababyeyi ba Alexia Mupende bavuze imibereho ye y’urwibutso, banahumuriza uwiteguraga kuba umukwe wabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/01/2019 17:29
2


Ababyeyi b’umunyamideli Alexia Uwera Mupende wishwe atewe icyuma mu ijosi mu ijoro rya tariki 08 Mutarama 2019 , bavuze birambuye ubuzima umukobwa wabo yabayeho akiri ku Isi, banahumuriza bakomeje umukunzi we, Allan Rwamo Kweli witeguraga kumwambika impeta tariki 16 Gashyantare 2019.



Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 08 Mutarama 2019 ni bwo inkuru y’incamugongo yasakaye y’uko Umunyamideli Alexia Uwera Mupende yishwe atewe icyuma. Yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa 13 Mutarama 2019 mu rugo iwabo i Kanombe mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Misa yo kumusabiri yabereye Rehoboth Hall i Kanombe, muri metero nke uvuye mu rugo rw’iwabo.

Abatanze ubuhamya, barimo abavandimwe be, ababyeyi be, umukunzi we biteguraga kurushinga n’abandi bahurije ku kuba uyu mukobwa yararanzwe n’ingeso nziza akiri ku Isi, yita ku batishoboye, kwicisha bugufi, guhumuriza abantu akagerekaho na kwitangira benshi. Ubuzima bwe bwasobanuwe na benshi ko ‘ari umwana mwiza w’ibihe byose’.

Ababyeyi ba Alexia Mupende.

Bavuze ko n’ubwo yari umwana muto mu muryango,  ariko yabayeho ubuzima bwo kuzirikana ibyaberega mu muryango we umunsi ku wundi aho yabaga ari hose. Se yavuze ko yizera ko azongera guhura n’umwana we ashingiye ku byanditswe byera muri Bibiliya, yavuze ko umwana we nta wundi muntu uzamusimbura mu mitima yabo.  

 Ati “…Aragiye rero ntituzongera kumubona. Abenshi bemera Imana baravuga ngo tuzahurira mu Ijuru ariko ntabwo njyewe […..] Ngera hagati nkemera ubundi bikancika bikananira….Iyo Mana se twayibaza kuki wamuretse akagenda, sinzi ko insobora kunsubuza,”

Yungamo ati “….Ahantu yavuye nta muntu uzamusimbura mu mwanya.  Ntabwo ubuzima bwacu nk’umuryango buzongera kuba uko bwari bumeze ahari ariko buriya Imana ni ko yabipanze,” Yakomeje avuga ko mu 1996 yamenyanye na Nyina w’umusore wari ugiye gushaka umukobwa we [witabye Imana]. 

Yavuze ko yamumenye ari muto, bituma adatinyuka ngo amubwire ko amukunda. Yavuze ko imyaka yakomeje gusimburana, uwo yakunze abona ari muto aza kwibaruka Allan ari nawe wari ugiye gukora ubukwe n’umukobwa we.   

Ati “Baje kumbwira ko Allan agiye kurongora umukobwa wanjye. Murumva, ibyishimo nagize. ….Narishimye cyane, nishimira ko tugishyigikira abakundana ba mbere mu gihugu, twari twiteguye kubashyigikira uko dushoboye,”

Alexia yasezeweho bwa nyuma.

Yavuze ko nk’imiryango ibiri, bari biteguye gukora ubukwe budasanzwe butigeze bubaho mu Rwanda, ariko ngo ubu bahujwe n’umubabaro w’umwana wabo wabavuyemo, ati “Byabaye ntidushobora kubihindura, ni ko byagombaga kugenda,”

Yakomeje avuga ko nta wundi mukobwa bafite ku buryo bamuha Allan witeguraga kurushinga n’umukobwa wabo. Ati “…Allan azabona undi. Ku bw’amahirwe macye nta wundi mukobwa dufite, kera byabagaho mu Kinyarwanda iyaba twari dufite undi mukobwa twakamumuhaye, ariko ntawe.” 

Yanavuze ukuntu mu 2000 yabonye buruse yo kujya kwiga mu Bwongereza akabuzwa n’umukobwa we wamubwiraga ko adakwiye kujyayo ‘kuko nta cyizere afite cy’uko azagaruka’.  

Nyina yavuze ko bakunze kubuza Alexia kumurika imideli ariko nawe akababwira ko abikunda kandi yumva atabireka. Ngo yakoraga akazi kagoye ku buryo yageraga mu rugo bwije. Yavuze ko ari kenshi yumvaga umwana we atashye ijoro nawe akabyuka akajya kumureba akamuganiriza amubwira ko akazi bibaye byiza yakareka. Yabwiye abavandimwe be ko ariwe mwana bakundaga cyane.

Se yavuze ko umukobwa we yari umwana w’ibihe byose, kandi ko ubuzima bwe yabubayeho akunda bose ntawe avanguye. Yavuze ko nk’umubyeyi yababaraga, umwana we akamwegera akamuhumuriza.

AMAFOTO:

Mariya Yohana yari muri uyu muhango.

Allan wari ugiye kurushinga na Alexia.

Pastor Mpyisi yari muri uyu muhango.

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kim5 years ago
    ubu mbuze icyo mvuga mwa mfura mwe koko wa rupfu we wo kicwa n agahinda kuki ukomeza kutubuza amahoro mu buzima bwacu uraza ugatwara abo dukunda ukadusiga tuboroga, ndabizi ko nanjye umunsi umwe uzaza ukantwara ariko ntibizambuza kukwanga niyo waba umpaye igihe cyo kuba nkiri kuri iyi si nzahora nkwanga nubwo nkurindiriye kuko ntawe watwaye ngo nsigare nishimye buri uko utwaye umuntu hasigara amarira gusa rupfu we umunsi umwe uzatsindwa uhunge nicyo nkwijeje
  • MUTIJIMA5 years ago
    Imana imuhe iruko ridashir





Inyarwanda BACKGROUND