RFL
Kigali

Habaye ikiganiro gisobanura iby'umwiherero w’abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda ndetse n’uko gutora bizagenda

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/01/2019 16:31
3


Kuri iki cyumweru tariki 13/01/2019 nibwo mu nzu y’inama ya ministeri y’umuco na siporo habereye ikiganiro cyasobanuriwemo ibijyanye n’umwiherero w’abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda ndetse hasobanurwa uko gutora binyuze mu butumwa bugufi (SMS) bizagenda.



Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’abanyamakuru ndetse n’abakobwa 20 batoranyijwe kujya mu mwiherero n’ababyeyi babo, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonne yayoboye iki kiganiro asobanura neza igice gisigaye cy’iri rushanwa ndetse n’ibijyanye n’uko abantu bazabasha gutora abo bashyigikiye.

Yasobanuye ko mu mwiherero hibandwa ku bijyanye no kwigisha abakobwa umuco, indangagaciro z’abanyarwanda, amateka yigihugu, gusura bimwe mu byiza bitatse u Rwanda; bakabona ababaganiriza ku bintu bitandukanye. Kuko Nyampinga aba azavuga ubudasa bw’abanyarwanda n’ibindi bitandukanye, niyo mpamvu uyu mwiherero uba warateganyijwe ngo abazahatanira iri kamba babe barateguwe mu buryo buhagije.

Miss Rwanda

Ishimwe Dieudonne asobanura ibijyanye n'umwiherero abakobwa 20 bagiye kwerekezamo

Gutangira gutozwa ni ejo tariki 14/01/2019, uyu munsi ni ukugera i Nyamata aho umwiherero uzabera, bakabona aho barara no gusobanurirwa gahunda y’uko umwiherero uzagenda. Gutora binyuze ku butumwa bugufi bizatangira tariki 20/01/2019, amasaha yo gutoreraho buri munsi ni kuva saa kumi n’ebyiri (06:00am) za mu gitondo kugeza saa tatu z’ijoro (09:00pm).

Abakobwa 20 bagiye mu mwiherero si ko bose bazagera kuri final, dore ko mu cyumweru cya nyuma cy’uyu mwiherero hazajya hasezererwa umukobwa umwe buri munsi hagendewe ku buryo bitwara muri challenges bazajya bahabwa. Izi challenges zatekerejwe hagamijwe gushyira abakobwa ku rwego rwabafasha no guhatana ku rwego mpuzamahanga. Abakobwa bose bazahabwa umwanya uhagije kandi ungana wo kwerekana imishinga yabo n'ibikorwa byabo bitandukanye.

Abakobwa bazabasha kugera kuri final ya Miss Rwanda 2019 ni 15, kuwa 4 ubanziriza umunsi wa final (tariki 26/01/2019), ni ukuvuga tariki 24/01/2019 hazaba umusangiro (gala dinner) uzahuza abakobwa bose bari mu irushanwa ndetse hakaba ariho hazatangarizwa umukobwa wabanye neza n’abandi mu mwiherero (Miss Congeniality) ndetse n’umukobwa waranzwe n’umuco (Miss heritage). Umukobwa ukunzwe kurusha abandi (miss popularity) we azatangazwa ku munsi wa nyuma w'irushanwa, cyane cyane ko n'uburyo azaba ashyigikiwe kuri uwo munsi biri mu bizamuhesha amanota.

Nyuma y’iki kiganiro, abakobwa 20 barerekeza kuri Golden Tulip I Nyamata aho bazakorera umwiherero uzabategura kugira ngo tariki 26/01/2019 hazamenyekane umukobwa uzasimbura Iradukunda Liliane ku ikamba rya nyampinga w’u Rwanda.

Andi mafoto reba munsi y'iyi nkuru

Amafoto: Cyiza Emmanuel / Inyarwanda Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Denis5 years ago
    Miss wacu Jojo arihe ko ntamubona?
  • Chris5 years ago
    Ngo miss populality azatangazwa kuri final?? Kuki babihinduye ko mbere bari batangaje ko bazamutangaza nawe mbere yaho. Gsa njyewe nabibomamo uburyo bwa kata yo kuzima Miss wacu jojo ikamba bakaduturisha bamuha ako gakamba gsa murabeshya ntabwo muzadukinga ibikarito mu maso ngo tubyemere Mwiseneza ni miss wacu
  • dd5 years ago
    online votes se bazikuyeho?





Inyarwanda BACKGROUND