RFL
Kigali

Buri mukinnyi wa AS Kigali yari guhabwa ibihumbi 60,000 FRW iyo batsinda Police FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/01/2019 12:24
1


Kuwa Gatanu tariki ya 11 Mutarama 2019 ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 14 ya shampyona 2018-2019, ikipe ya AS Kigali yanganyije na Police FC ibitego 2-2 bituma buri mukinnyi wa AS Kigali abura ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda (60,000 FRW) bari bemerewe nk’agahimbaza musyi.



Ikipe ya AS Kigali ni imwe mu makipe kuri ubu ahagaze neza n'ubwo batangiye nabi imikino ya shampiyona bakayitsindwa mu ntangiriro. Kuri ubu ikipe iri mu mwuka mwiza bitewe n'uko abayobozi bashya bari kuyiba hafi bakayiha buri kimwe gishoboka kugira ngo barebe ko abakinnyi bazamura ishyaka bityo ikipe ikaba yakomeza umurongo wo gutsinda ari nayo mpamvu ku mikino ikomeye usanga agahimbazamusyi kazamutseho.




Abakinnyi ba AS Kigali wabonaga batabyumva ukuntu babuze amanota 3

Ubwo umukino wari urangiye, byabonekaga ko guhera kuri Irambona Masud Djuma, abakinnyi, abaganga n’abatoza bungirije muri AS Kigali bababaye cyane ubona bisa nk’aho batakaje igikombe.

Mu busanzwe agahimbazamusyi k’amanota atatu (3) muri AS Kigali byari bisanzwe ari ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda (30,000 FRW). Gusa kuba AS Kigali yaratangiye shampiyona itakaza cyane, abayobozi baje kwemerera abakinnyi ko agahimbazamusyi kagiye gukubwa inshuro ebyiri kakava ku bihumbi 30 (30,000 FRW) bikaba ibihumbi 60 (60,000 FRW).


11 ba AS Kigali bahuye na Police FC


Abasimbura barindwi (7) ba AS Kigali

Kuva iyo gahunda yajyaho, abakinnyi ba AS Kigali bahise batsinda Espoir FC ibitego 3-2 kuri sitade ya Kigali hakinwa umunsi wa 13 wa shampiyona. Ku mukino wabahuje na Police FC bari bizeye ko mu gihe batsinda bongera gufata ibihumbi 60 (60,000 FRW) ku nshuro yabo ya kabiri kuva bakubirwa kabiri. Gusa ntabwo Ndayishimiye Antoine Dominique rutahizamu wa Police FC yabakundiye kuko yishyuye igitego cya kabiri ku munota wa 84’.



Masud Djuma Irambona yatashye ababaye

Nyuma yo kubona akababaro abakinnyi ba AS Kigali basohokanye mu kibuga, umwe mu baganiriye na INYARWANDA nyuma y’umukino yavuze ko umukino wa Police FC bari bawuteguranye imbaraga ndetse ko abayobozi b’ikipe bari bababwiye ko bagomba kuwutsinda kugira ngo bakomeze bizere ko bazamuka mu makipe y’imbere. Ikindi cyababaje nuko bahombye agahimbazamusyi hasigaye iminota itandatu (6’).

“Ntabwo biba byoroshye kubyakira gutakaza umukino uri gukinira ku kibuga cyawe. Twari twakaniye bishoboka kuko mwabonye umupira twakinnye ko wari uryoshye. Twahombye amanota atatu, duhomba icyizere twari tumaze iminsi dufitiwe n’abayobozi ndetse sinatinya kuvuga ko duhombye n’agahimbazamusyi kacu kari kikubye kabiri. Sinavuga ngo yari amafaranga angahe kuko ni ibanga ariko ayo twahabwaga yakubwe kabiri muri iyi minsi”. Umukinnyi

Mu mikino 14 AS Kigali imaze gukina yatsinzemo ine (4), inganya itandatu (6) itsindwa ine (4), imibare ituma igira amanota 18 ayicaza ku mwanya wa gatandatu (6). Izigamye ibitego bine (4) kuko yinjije 17 bayinjiza 13.


Ndarusanze Jean Claude yari yafunguye amazamu atsindira AS Kigali


Ifirimbi ya nyuma ntabwo yabaye nziza kuri Ntamuhanga Thumaine Tity (Ibumoso)


Ngandou Omar (Ibumoso) aha umukono Bate Shamiru (Iburyo) umukino urangiye


Abakinnyi ba AS Kigali bahura na Ruzindana Nsoro umusifuzi wayoboye umukino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Egide5 years ago
    As kigari nibihangane bibaho





Inyarwanda BACKGROUND