RFL
Kigali

BASKETBALL: Hahindutse uburyo igikombe cya shampiyona kizajya gitangwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/01/2019 19:43
0


Mu busanzwe mu ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) bategura amarushanwa atandukanye arimo na shampiyona aho ikipe yabaga yahize izindi mu manota yahabwaga igikombe n’ibigiherekeza byose. Kuri ubu ntabwo bizaba bihagije kuko igikombe kizajya gihabwa ikipe yatsinze imikino ya kamara mpaka (Play-offs).



Mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwiza Desire umuyobozi mukuru wa FERWABA yavuze ko mu mategeko mashya agomba gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2019 ari uko igikombe cya shampiyona kizajya gitangwa nyuma y’imikino ya kamarampaka (Play-offs), imikino ihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona.

“Muri uyu mwaka hazahinduka uburyo twatangaga igikombe cya shampiyona. Ikipe izajya itwara igikombe izajya iba yabaye iya mbere muri mikino ya playoffs”. Mugwiza.


Desire Mugwiza perezida wa FERWABA aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu

Mu buryo bwari busanzwe, habaga shampiyona ikarangira hatangwa igikombe, nyuma hakongera hakaba imikino ya kamarampaka ihuza amakipe ane (4) ya mbere muri shampiyona naho hakavamo ikipe itwara igikombe.

Ubwo habaga hamaze kumenyekana amakipe yatwaye ibi bikombe uko ari bibiri (shampiyona na Playoffs) ni bwo hamenyekanaga amakipe abiri azitabira imikino Nyafurika y’akarere ka gatanu (Zone V). Kuri ubu mu itegeko rishya ni uko amakipe abiri ya mbere muri Playoffs ari yo azajya asohoka akajya guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika y’akarere ka Gatanu.

Nyirishema Richard visi Perezida wa FERWABA yavuze ko amakipe azajya asoza mu myanya ibiri ya mbere mu mikino ya Play-offs ariyo azajya asohoka akajya mu mikino y’akarere ka gatanu.


Nyirishema Richard visi Perezida muri FERWABA yemeza ko Playoffs ariyo izajya itanga amakipe aserukira u Rwanda


FERWABA iganira n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu


Patriots BBC ni yo ibitse igikombe cya shampiyona 2017-2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND