RFL
Kigali

Police FC na AS Kigali bagabaniye hagati, Nshimiyimana Amran afasha APR FC gukura amanota atatu i Rusizi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/01/2019 19:05
0


Ikipe ya Police FC na AS Kigali banganyije ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Mutarama 2018. Ndayishimiye Antoine Dominique yatsinze ibitego byose bya Police FC mu gihe Ndarusanze Jean Claude na Kevin Ishimwe bagobotse AS Kigali.



Ikipe ya AS Kigali yari mu rugo ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 57’ ku gitego cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku mutwe. Ndayishimiye Antoine Dominique nawe yaje kwishyuza undi mutwe yateye umupira wari uturutse iburyo uzamuwe na Osee Iyabivuze ku munota wa 64’ w’umukino.


Ndayishimiye Antoine Dominique (14) na Osee Iyabivuze (22) wamuhaye umupira

Ishimwe Kevin wari wabanje muri 11 ba AS Kigali ndetse akanigaragaza muri uyu mukino, yaje kubona igitego ku munota wa 69’ w’umukino nyuma y'uko abugarira ba Police FC bataye imyanya izamu rikarangara agahita abonezamo neza umupira yari ahawe na Rurangwa Moss. Igitego cya kabiri cya Police FC cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique ku munota wa 84’ w’umukino.


Ndarusanze Jean Claude yatsinze igitego cya mbere cya AS Kigali

Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yakuye amanota atatu i Rusizi itsinda Espoir FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Nshimiyimana Amran ku munota wa 18’ w’umukino.

APR FC irakomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 32 mu mikino 13 mu gihe Police FC iri ku mwanya wa gatanu (5) n’amanota 21 mu mikino 13 mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 18.






Ndayishimiye Antoine Dominique imbere ya Bishira Latif myugariro wa AS Kigali




Nzabanita David (8) yari yabanje mu kibuga asimburwa na Ndayisaba Hamidou wahoze muri AS Kigali

Mpozembizi Mohammed myugariro wa Police FC agenzura umupira

Ndayishimiye Antoine Dominique (14) yafashije Police FC kubona inota




Umukino utagira abafana bahagije



Abasifuzi bishyushya







Dore uko umunsi wa 14 uteye:

Kuwa Gatanu tariki 11 Mutarama 2019 (15h30’)

-Espoir FC 0-1 APR FC (Rusizi Stadium)

-Police FC 2-2 AS Kigali (Kicukiro Stadium)

Kuwa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019

-Amagaju FC vs SC Kiyovu (Nyagisenyi Ground)

-Mukura VS vs Etincelles FC (Ntabwo uzaba)

-AS Muhanga vs Gicumbi FC (Muhanga Stadium)

-Sunrise FC vs Marines FC (Nyagatare ground)

Ku Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019

-Bugesera FC vs Musanze FC (Nyamata Ground)

-Rayon Sports FC vs Kirehe FC (Stade de Kigali)


Abasimbura ba Police FC



Abasifuzi n'abakapiteni
11 ba Police FC babanje mu kibuga


11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

INKURU IRAMBUYE NI MU KANYA GATO

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND