RFL
Kigali

IBIGWI BY’AMAKIPE ABAMO ABANYARWANDA IGICE CYA 2: AFC Leopards ikinamo Ndayishimiye Eric Bakame ni ikipe ki ?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/01/2019 10:55
0


Abaluhya Football Club Leopards Sports Club mu buryo burambuye bw’impine ya AFC Leopards, ushatse wavuga Ingwe, Luhya For Leopards, ni ikipe y’umupira w’amaguru ibarizwa i Nairobi muri Kenya, ikaba ihatana muri shampiyona y’icyiciro cya mbere. Ikipe yashyinzwe mu 1964.



AFC Leopards iheruka gusinyisha Ndayishimiye Eric Bakame, ifite ibikombe 13 bya shampiyona ya Kenya , ibigwi biyigira ikipe ya kabiri ifatika inyuma ya Gormahia FC ifite ibikombe 17.


AFC Leopards ni ikipe ihora ihanganye na Gormahia

Kuba aya makipe ahora ahanganiye imidende n’ibikombe bicaracara muri Kenya, bituma umukino uzihuza uba ukomeye cyane kuko uba ari isibaniro ry’ibigugu (Derby). Abatuye muri Kenya iyo uvuze Mashameji Derby bahita bumva ko ari umukino uhuza AFC Leopards na Gormahia FC. AFC Laopards yakirira imikino yayo ku kibuga cya sitade Nyayo (Nyayo City Stadium).


Ubwo AFC Leopards ubwo berekenaga abakinnyi mu 2017

AFC Leopards kuri ubu irabara ibikombe 13 bya shampiyona n’ibikombe icumi (10) by’igihugu. Iyi kipe yambara umweru n’umukara iri ku kibuga cyayo (Home Kit) ndetse ukaba wayibona yambaye umukara n’umutuku yasohotse (Away Kit), ifite ibikombe bitanu (5) bya CECAFA y’amakipe (CECAF Clubs Championship). AFC Leopards yashinzwe tariki 12 Werurwe 1964.

Mu 2008 ubwo AFC Leopards yari yarasubiye mu cyiciro cya kabiri yaje kwisubiza icyubahiro ikina imikino yo mu itsinda yabagamo iyivamo neza igaruka mu cyiciro cya mbere mu 2009 inatwara igikombe cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya (KFF Cup).

AFC Leopards, yatwaye igikombe cya mbere cya shampiyona mu 1966 nyuma y’imyaka ibiri ivutse. Igikombe cya shampiyona iheruka ni icyo yatwaye mu 1998.

Ibikombe 13 AFC Leopards yatwaye yabitwaye kuva mu 1966, 1967, 1970, 1971, 1973, 1980, 1981, 1982, 1986, 1988, 1989, 1992, 1998.

Ibikombe icumi (10) by’igihugu ibitse harimo bibiri (1967 na 1968) yatwaye ikitwa Abaluhya cyo kimwe no muri shampiyona(1966) n’igikombe kimwe (1979) cya CECAFA.Igikombe cya nyuma cy’igihugu yagitwaye mu 2017. Ibikombe by’igihugu yatwaye birimo; 1967, 1968 ,1984, 1985, 1991, 1994, 2001, 2009, 2013, 2017.

Mu bikombe bitanu (5) bya CECAFA AFC Leopards ibitse, birimo kimwe (1979) yatwaye ikitwa Abaluhya). Icya nyuma iheruka yagitwaye mu 1997. Ibikombe bya CECAFA ifite birimo; 1979, 1982, 1983, 1984, 1997.


AFC Leopards ni ikipe ikomeye muri Kenya

AFC Leopards ihagaze ite ku rwego rwa Afurika:

Mu 1971, 1972, 1981, 1982, 1983, 1987, 1993 na 1999, AFC Leopards yagarukiye mu ijonjora rya mbere ry’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League) mu gihe mu 1989 yagarukiye mu ijonjora rya kabiri muri iyi mikino.

Mu 1974 na 1990 ikipe ya AFC Leopards yagarukiye mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu gihe mu 1968 yagarukiye muri ½ cy’irangiza cy’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Mu 2010, AFC Leopards yakinnye imikino ya CAF Confederation Cup ivamo ikiri mu ijonjora rya mbere.

Mu 1994 na 1997 AFC Leopards yagiye igera mu mikino ya ¼ cy’irangiza cy’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo bikitwa CAF Cup.


Abafana ba AFC Leopards

Mu irushanwa Nyafurika ryutwaga Cup Winner’s Cup, AFC Leopards yagiye yitabira mu bihe bitandukanye. Aho yabashije kugera kure byari mu 1985 ubwo yageraga muri ½ cy’irangiza. 1988 yagarukiye muri ¼ , 1986 igarukira mu ijonjora rya kabiri mu gihe mu 1992 na 2002 yagarukiye mu ijonjora rya mbere. Kuri ubu AFC Leopards iri kuyoborwa na Dan Mule uvuka muri Kenya mu gihe Nikola Kavazovic ari umutoza mukuru.


Ndayishimiye ERic Bakame umunyarwanda akaba umunyezamu wa AFC Leopards






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND